Urugendo rwa COVID-19 mu mezi ane igeze mu Rwanda

Icyorezo cya Coronavirus mu mezi ane kigeze mu Rwanda kimaze kwandurwa n’abantu 1337, abamaze gukira 684, naho abakirwaye ni 649 mu gihe abandi bane kimaze kubahitana nk’uko bitangazwa n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima RBC.

Ishusho igaragaza ubwandu bwavuye hanze nabanduriye mu Rwanda
Ishusho igaragaza ubwandu bwavuye hanze nabanduriye mu Rwanda

Umubare w’abandura n’abakira uhinduka umunsi ku wundi bitewe n’ibipimo bifatwa ku munsi hamwe n’abagenda bakira bitewe n’uko bitabwaho.

Kuva tariki ya 14 Werurwe 2020 umurwayi wambere yaboneka mu Rwanda, ingamba zo guhashya ko iki cyorezo gikwira mu baturage zashyizweho, ndetse gahunda ya guma mu rugo iremezwa mu igihugu cyose, n’ubwo bitabujije ko hamwe na hamwe gica mu rihumye abashinzwe kukirwanya kikagera mu turere dutandukanye.

RBC igaragaza ko nyuma y’iminsi ibiri umuntu wa mbere agaragaje ibimeneytso bya COVID-19, tariki 16 Werurwe 2020 habonetse abandi barwayi bane harimo batatu bavuye hanze y’igihugu n’umwe wanduriye mu gihugu, maze urugendo rw’abarwayi rukomeza kwiyongera.

U Rwanda rwafashe umwanzuro wo guhagarika ingendo tariki ya 21 Werurwe hamaze kuboneka abarwayi 15 harimo bane banduriye mu Rwanda naho abandi 11 bari baravuye hanze.

Hagendewe ku mibare itangwa na RBC igaragaza ko mu Rwanda hamaze gupimwa abantu ibihumbi 183,341 byabonetsemo abarwanyi 1337 bagiye baboneka mu bice bitandukanye by’igihugu harimo n’abavuye hanze y’igihugu bakinjirira ku mipaka iri mu Turere twa Kirehe, Rubavu, Rusizi na Nyagatare.

Kugera tariki 11 Nyakanga 2020 abarwanyi 386 ni bo bagaragazwa na RBC ko bavuye hanze y’igihugu, naho abandi 913 banduriye mu gihugu, bakurwa mu baturage mu mujyi wa Kigali, Rusizi, Rubavu, Nyabihu, Gicumbi, Nyamagabe, Rutsiro, Nyagatare na Nyamasheke.

Imibare igaragaza ko ukwezi kwa Kamena ari ko kwagize abarwayi benshi ndetse haboneka abarwayi benshi ku munsi bari hejuru ya 60, ibi bituma tumwe mu duce tw’igihugu dushyirwa mu kato harimo Uturere twa Rubavu, Rusizi n’imidugudu imwe mu Mujyi wa Kigali.

Uko abantu bagiye bandura COVID-19 kuva yagera mu Rwanda
Uko abantu bagiye bandura COVID-19 kuva yagera mu Rwanda

N’ubwo henshi ku isi havuzwe ko icyorezo cya COVID-19 kibasira abakuze, mu Rwanda imibare igaragaza ko abafite imyaka iri hagati ya 20 kugera 39 ari bo bibasiwe n’iki cyorezo.

Mu barwayi bamaze kuboneka (11 Nyakanga 2020) mu Rwanda abarenga 494 bafite imyaka iri hagati 20 na 29, naho 376 bafite imyaka ibarirwa hagati ya 30 na 39, mu gihe abarwayi bafite imyaka iri munsi ya 20 ari 139, naho abafite imyaka iri hagati ya 60 na 69 ni 31.

Imibare itangwa n’ikigo cya RBC igaragaza ko abarwayi icyenda ari bo bafite imyaka iri hagati ya 70 na 79, mu gihe abagabo ari bo bibasiwe cyane no kwandura kuko bari ku ijanisha rya 79.14%, mu gihe abagore bari ku ijanisha rya 20.79%.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka