Umwana urwaye ‘Autisme’ iyo yitaweho neza arakira

Abafite ibigo byita ku bana barwaye indwara yitwa ‘Autisme’ ituma abana bagira imyitwarire itandukanye n’iy’abandi, bavuga ko bakwiye kwitabwaho kuko ngo usanga bafite ubwenge n’ubushobozi nk’ubw’abandi, iyo babonye ibyangombwa bibafasha kwiga.

Umwana urwaye ‘Autisme' iyo yitaweho neza arakira
Umwana urwaye ‘Autisme’ iyo yitaweho neza arakira

Umunyana Cecile ufite ikigo cyita kuri aba bana mu Karere ka Bugesera, aganira na Kigali Today, yavuze ko iyi ndwara iri mu bumuga bwo mu mutwe, ituma umwana akora ibinyuranye n’iby’abandi batayifite.

Umwana ufite iyi ndwara ishobora kumutera kudindira mu bwenge, bigasaba ko umwana yitabwaho by’umwihariko.

Ni indwara ivukanwa ikigaragaza umwana atangiye kugira amezi 8, kuko aba atagerageza kuvuga nk’uko bigenda ku bandi bana batayifite. Gusa abana bayifite imyitwarire ntiba isa, ariko ngo usanga bakora ibinyuranye n’ibyo abandi barimo, kuko aba atumva impamvu yabyo.

Umunyana yemeza ko uko bakurikiranwa bagenda bahinduka, bakiga neza nk’abandi bana gusa bisaba ko umuntu amukurikirana, kuko ntabwo umureka ngo yishyire yizane, agomba kuba afite umuntu umuba hafi.

Kubera ko kwita kuri aba bana bisaba ubushobozi ndetse n’ikiguzi kinini ibigo bibitaho, usanga byakira abana bake kugira ngo babashe kubakurikirana nk’uko Umunyana akomeza abisobanura.

Ati “Kwita kuri aba bana birahenze kuko ikiguzi gisabwa umubyeyi ngo bitabweho uko bikwiye, kiri hagati y’ibihumbi 800 na Miliyoni 1Frw ku gihembwe, ndetse bikaba byakwiyongera bitewe n’ikigo cyita kuri uwo mwana”.

Inama y’Igihugu y’Abantu bafite Ubumuga (NCPD), ivuga ko nta mubare uzwi w’abana bafite ubu burwayi bwa Autisme, ariko ubu bari mu gikorwa cyo kubarura abafite ubumuga cyatangiye mu gihugu hose.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa NCPD, Emmanuel Ndayisaba, yavuze ko igikorwa cyo kubarura abafite ubumuga nikirangira kizasiga abana bafite uburwayi bwa Autisme, bamenyekanye bagatangira gufashwa.

Ati “Icyo twabwira ababyeyi ni ukubaruza abana kugira ngo hatazagira ucikanwa, bizatuma natwe tumenya abagomba gufashwa mu burwayi bafite”.

Ubu mu Rwanda ishuri rya Mother Mary School Complex na Les Petits Poussins ryakira bamwe muri abo bana.

Hari umwihariko w’ibigo byakira aba bana nk’icya Autisme Rwanda kiri i Kagugu mu Karere ka Gasabo, na AVH Umurerwa cyo mu Karere ka Bugesera.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka