U Rwanda rurakurikiranira hafi ibyerekeranye na EBOLA yagaragaye muri Uganda

Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE), iratanganza ko u Rwanda rurimo gukurikiranira hafi icyorezo cya Ebola giheruka kugaragara mu gihugu cya Uganda.

MINISANTE ivuga ko n’ubwo Ebola atari ubwa mbere bayumvise kuko n’ubushobozi bwakoreshejwe mu bihe byo guhangana na Covid-19 ari ubwari bwarubatswe mu gihe hirindwaga Ebola, yari yibasiye abatari bacye bo mu gihugu cya RDC, ariko kandi ngo iyagaragaye muri Uganda itandukanye n’iyari muri RDC n’ubwo zose ari Ebola.

Dr Mpunga Tharcisse
Dr Mpunga Tharcisse

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ubuvuzi rusange muri Minisiteri y’Ubuzima, Dr. Tharcisse Mpunga, avuga ko bagiye bubaka ubushobozi ku mipaka, mu rwego rwo gushaka uko bakumira Ebola, gusa ngo batewe impungenge n’uko agace yagaragayemo muri Uganda, gakunda kugendwa n’Abanyarwanda batari bake.

Ati “Kuva tariki 20 igihugu cya Uganda cyagaragaje ko gifite icyorezo cya Ebola yo mu bwoko bwa Sudan, yabonetse mu gace ka Mubende, ni hafi ya Kampala, ni agace by’umwihariko nk’igihugu cyacu, kaduteye impungenge, kuko haba Abanyarwanda benshi, kandi bagenda bagaruka buri gihe, n’ubu tuvugana tumaze kubona abantu 63, mu minsi nk’itatu binjiye mu gihugu bavuye muri ako gace, turimo gukurikirana kugira ngo dushobore kureba ko badafite iyo ndwara”.

Kuba ari ahantu Abanyarwanda bagenda cyane, hari impungenge z’uko bashobora kuzanira icyorezo cya Ebola Abanyarwanda, ariko kandi ngo nta gikuba kiracika nk’uko Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima yabisobanuye.

Ati “Kuba ari ahantu Abanyarwanda bagenda buri kanya, kandi hari icyorezo, ibyago byo kuba bakizana mu gihugu cyacu birahari, ariko kugeza ubu nagira ngo mpumurize Abanyarwanda ko nta biracika, nta murwayi wa Ebola turabona mu Rwanda”.

Akomeza agira ati “Inzego zose ziriteguye ku mipaka hose dufiteyo abakozi bo kwa muganga, n’izindi nzego zirimo gufatanya kugira ngo turebe abantu baze tubakurikirane, turebe ko batazana iyo ndwara.”

Dr. Brian Kirombo uhagarariye ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku buzima mu Rwanda
Dr. Brian Kirombo uhagarariye ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima mu Rwanda

Uhagarariye ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (WHO) mu Rwanda, Dr. Brian Kirombo, yavuze ko hari ibyatangiye gukorwa mu Karere no mu Rwanda mu bijyanye no kwirinda Ebola.

Ati “Mu rwego rw’imyiteguro byinshi byarakozwe mu Karere kugira ngo ibihugu byitegure. Mu Rwanda tumaze igihe dukorana na Leta mu rwego rwo kwagura imyiteguro yo kwirinda Ebola, duheruka guhura vuba twongera kureba uko imyiteguro imeze, hari amahugurwa yatanzwe. Icyorezo kije mu gihe tumaze iminsi dukorana na Leta mu gukaza ingamba zo gushaka ibisubizo, ku buryo duhagaze neza”.

Ebola yagaragaye muri Uganda ni iyo mu bwoko bwa Sudan mu gihe iheruka kugaragara muri RDC mu duce twa Beni na Ituri yari iyo mu bwoko bwa Zaire ari na yo hari itsinda ry’abaganga b’Abanyarwanda bigeze gukingirwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka