Aba baba bafite uruhu bakunzwe kwita nyamweru bavuka ku babyeyi b’Abanyarwanda kandi bafite bakuru babo badafite icyo kibazo.
Nzeyimana amaze imyaka 12 afite ibisebe mu mutwe bihora bizana amazi kandi ngo kuva avutse ntiyigeze amera umusatsi aho ibyo bisebe iri mu gihe mushiki we nawe iminwa ye ihora icika ibisebe.
Umubyeyi basigaranye, Mukahigiro, avuga ko atabonye uburyo bwo kubavuza bufatika kuko atishoboye bityo ngo akaba ahorana agahinda k’ububabare bw’abo bana be.
Mu gihe cy’izuba abo bana bombi baba biganyira kuko aribwo uburwayi bwabo bubarya cyane kuko ngo bazirana n’izuba ryinshi. Akanshi mu gihe izuba ryacyanye cyane baba bitwikiriye mu mutwe.
Mu buzima bwabo busanzwe bombi barangwa no gukundana cyane kuko igihe cyose baba bari kumwe ntawe ubona akantu ngo yime mu genzi we.
Musabwa Euphrem
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Nukuri abo bana bakwiye ubufasha .murebe ukuntu nk’abakiriya ba k2d twabafasha?ubwo dukeneye comment kdi zifise akamaro kuri bagenzibacu bakavurwa