Rusizi: Abakora uburaya mu rugamba rwo gukumira ubwandu bwa SIDA

Abakora uburaya bo mu karere ka Rusizi biyemeje kugira uruhare mu gukumira ubwandu bushya bwa SIDA birinda kwandura ndetse bakarinda ababagana.

Ibi babitangaje mu nama y’iminsi ibiri yatangiye mu karere ka Rusizi tariki 26/03/2013 yateguwe n’ikigo cy’igihugu cy’ubuzima (RBC) ku bufatanye n’inzego zishinzwe iby’ubuzima hagamijwe guhangana n’ikwirakwizwa ry’icyorezo cya SIDA.

Nyuma yo kurebera hamwe uko imibare mu bijyanye n’ubwandu bw’agakoko gatera SIDA ihagaze mu karere ka Rusizi ndetse bikanagaragara ko ingeso y’uburaya ifite uruhare runini mu ikwirakwizwa ry’agakoko gatera SIDA, abayitabiriye basanze ubukangurambaga mu kwirinda bugomba gukazwa.

Abakora uburaya bitabiriye inama yiga ku gukumira SIDA mu karere ka Rusizi.
Abakora uburaya bitabiriye inama yiga ku gukumira SIDA mu karere ka Rusizi.

Aba bakora uburaya bemeje ko bazakomeza gutanga umusanzu wabo mu kurwanya SIDA dore ko banavuga ko basanzwe barabitangiye; banagaragaje ko uburaya babukora babizi ko atari bwiza ahubwo ko ari amaburakindi.

Kuba akarere ka Rusizi kaza mu turi ku isonga mu kugira umubare munini w’abakora uburaya ngo biterwa ahanini nuko ari akarere gakora ku mipaka y’ibihugu bibiri bityo urujya n’uruza rw’abahafite imirimo rukaba inzira yo gutuma uburaya bwiyongera.

Inzego zishinzwe iby’ubuzima zasanze mu gukumira icyorezo cya SIDA ari ngombwa ko bibanda ku bakora uburaya bakabonerwa ubukangurambaga buhoraho mu kwirinda no kurinda abandi, ndetse no kubamenyekanisha bakajya bashakirwa ubundi buryo bwo kubaho butari ugushyira ubuzima bwabo mu kaga; nk’uko bitangazwa na Serubungo Janvier umukozi w’ikigo cy’igihugu cy’ubuzima mu karere ka Rusizi.

Indaya zo mu karere ka Rusizi zemeye gutanga umusanzu mu gukumira SIDA.
Indaya zo mu karere ka Rusizi zemeye gutanga umusanzu mu gukumira SIDA.

Iyi nama iranareba kandi uburyo bwo kongera service z’abashaka kwirinda, byaba kuborohereza kubona udukingirizo, kongera ahakorerwa ubukangurambaga mu kwirinda SIDA ndetse no gusesengura imbogamizi zikiri mu gusobanukirwa kwa bamwe n’imyitwarire ikwiye kugirango umuntu abe yakwirinda icyorezo cya SIDA.

Akarere ka Rusizi kaza ku mwanya wa gatatu mu gihugu mu kugira umubare uri hejuru w’abakora uburaya ari nabo babonekamo benshi banduye SIDA nyuma ya Kicukiro na Nyarugenge.

Musabwa Euphrem

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka