Ruhuha: Gutera umuti wica imibu mu bishanga no mu bindendezi byagabanyije Malariya

Uburyo burya bwo gutera imiti yica imibu mu bishanga no mu bidendezi, byagize uruhare mu kugabanya indwara ya malariya, nyuma y’uko ubushakashatsi bwari bwaragarije ko hari icyo bishobora guhinduraho.

Ubu buryo burageragerezwa mu gishanga cya Nyagafunzo kiri mu murenge wa Ruhuha, ahamaze imyaka itatu hakorwa ubushakashatsi ku kurandura indwara ya Malariya.

Igishanga cya Nyagafunzo gihinzemo umuceri hamwe muhaterwa umuti wica Malariya.
Igishanga cya Nyagafunzo gihinzemo umuceri hamwe muhaterwa umuti wica Malariya.

Dr. Mutesa Leon umwarimu muri kaminuza uyoboye ubushakashatsi ku kurandura Malariya mu murenge wa Ruhuha avuga ko hashize imyaka itatu muri uyu murenge hakorerwa ubushakashatsi ku kurandura Malaria ku Ruhuha.

Agira ati “Uretse uburyo busanzwe bwo kwirinda Malariya, hageragejwe n’ubushakashatsi bwo gutera mu bidendezi ndetse no mu bishanga umuti wica imibu none ukaba urimo gutanga umusaruro. Kuko harimo kwicwa utwana tw’imibu n’amagi aba ari mu bishanga n’ibidendezi.”

Perpetue Mukamabano uyobora ikigo nderabuzima cya Ruhuha avuga ko umushinga w’ubu bushakatsi kuva watangira, Malariya yagabanutse muri uyu murenge.

Dr. Mutesa Leon uyobora ubushakashatsi ku kurandura Malaria mu murenge wa Ruhuha
Dr. Mutesa Leon uyobora ubushakashatsi ku kurandura Malaria mu murenge wa Ruhuha

Ati “Mu myaka yashize twagiraga abarwayi benshi ba malariya kuko mu kwezi kumwe twakiraga abarenga igihumbi ariko ubu nko mu kwezi kwagatandatu twakiriye abarwayi 89 ba malariya naho mu kwezi kwa Mata mugihe cy’imvura twakiriye abarwayi 160 barwaye malariya.”

Uku kugabanuka kw’indwara ya Malariya mu murenge wa Ruhuha, biremezwa na Sebakanura Fidele ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu muri uwo murenge, gusa ngo haracyari imbogamizi mu kurandura burundu Malariya.

Ati “Hari aho usanga abaturage bamwe bafite amazu adakinze neza maze bigatuma imibu ibasha kwinjira munzu, ndetse ugasanga hari n’abandi usanga batitabira kuryama mu nzitiramibu.”

Ubushakashatsi ku kurandura Malaria mu murenge wa Ruhuha bwatangiye kuva mu 2012. Ubwo ubushakshatsi bwagaragaje ko ingo 96% zifite inzitiramibu nyamara izigera kuri 72 % nizo zizikoresha .

Ubushakashatsi ku kurandura Malaria mu murenge wa Ruhuha bukorwa n’abanyeshuri b’abanyarwanda bane biga icyiciro cy’ikirenga PHD mu Buholandi, bwatangiye kuva mu 2012.

Egide Kayiranga

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka