Rubavu: Hatangijwe ikindi kigo cyakira abarwayi ba COVID-19

Ubuyobozi bw’Ibitaro bya Gisenyi butangaza ko bwatangiye gukoresha Ikigo nderabuzima cya Nyakiriba mu kwakira abarwayi bwa COVID-19.

Mu minsi ishize umwe mu barwayi ba COvid-19 mu kigo nderabuzima cya Rugerero muri Rubavu yabyaye umuhungu
Mu minsi ishize umwe mu barwayi ba COvid-19 mu kigo nderabuzima cya Rugerero muri Rubavu yabyaye umuhungu

Umuyobozi w’Ibitaro bya Gisenyi Lt Col Dr. William Kanyankore, avuga ko ikigo cya Rugerero cyashyiriweho kwakira abarwayi ba COVID-19 imyanya yamaze gushira kubera abarwayi cyakira, bahitamo gushaka ahandi bashyira abarwanyi.

Ati “Nyakiriba ubu hari abarwayi, naho Rugerero haruzuye kubera kwakira abarwayi bavuye ahandi”.

Umuyobozi w’Ibitaro bya Gisenyi abitangaje mu gihe kuwa 19 Nyakanga 2020, mu karere ka Rubavu habonetse abarwayi batatu banduye COVID-19.

Ibitaro bya Gisenyi bitangaza ko byatangiye gufata ibipimo rusange mu midugudu itatu, harimo iherereye mu Kagari ka Mbugangari n’undi mu Murenge wa Rugerero, kugira ngo barebe uko bahagaze nyuma yo gukeka ko hageze abarwayi ba COVID-19.

Aba ni abarwayi batangajwe tariki ya 19 Nyakanga 2020, babonetse mu Karere ka Rubavu barimo umuturage wavuye mu Karere ka Nyabihu, Umupolisi wavuye mu Mujyi wa Kigali n’undi wahuye n’umucuruzi.

Umuyoboi w’Ibitaro bya Gisenyi akaba avuga ko bari gufata ibipimo rusange kugira ngo bamenye uko bihagaze.

Ati “Turimo gupima, turatanga ishusho mbonera. Gusa twagize ikibazo cya connection, naho gupima ni byo bitwereka uko bihagaze ku bipimo twafashe mu midugudu itatu”.

Dr. Kanyankore avuga ko nubwo batarabona ibisubizo by’ibyavuye mu bipimo byafashwe, asaba abaturage gukomeza kubahiriza amabwiriza yashyizweho mu kwirinda icyorezo cya COVID-19, arimo kwambara neza agapfukamunwa, gusiga intera hagati y’umuntu n’undi no gukaraba kenshi.

Akarere ka Rubavu kegeranye n’Umujyi wa Goma muri Repubulika iharanira demukarasi ya Kongo, abagatuye basabwa kwirinda guca inzirira zitemewe.

Mu Rwanda hamaze kuboneka abarwayi 1582, harimo 400 bavuye hanze y’igihugu, naho 1184 ni Abanyarwanda bahuye n’abarwaye.

Ibikorwa byo kwita kubarwayi bituma abamaze gukira ari 834, abapfuye ni batanu naho abakirwaye 743, mu gihe mu Rwanda hamaze gufatwa ibipimo 210,236.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka