RDC: Hongeye kwaduka Ebola

Ubuyobozi bw’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) bwatangaje ko habonetse umurwayi wa Ebola.

Icyorezo cya Ebola cyongeye kuvugwa muri Uganda
Icyorezo cya Ebola cyongeye kuvugwa muri Uganda

Ni inkuru y’incamugongo muri RDC no mu Karere kubera ubukana bw’iki cyorezo. Cyari cyaracitse.

Itangazo ryemeje ubwandu bushya bwa Ebola mu mujyi wa Beni uherereye mu Burasirazuba bw’Amajyaruguru y’Intara ya Kivu y Amajyaruguru, nyuma y’igihe gito hatangajwe ko Ebola yarangiye.

Itsinda ririmo gukurikira iki cyorezo, rivuga ko Ebola yabonetse ku mugabo w’imyaka 26 y’amavuko.

Kuva tariki ya 17 Gashyantare 2020 nta wundi murwayi wa Ebola wari warongeye kuboneka, bituma byemezwa ko Ebola yacitse muri icyo gihugu.

Indwara ya Ebola yandurira mu matembabuzi kandi umurwayi akagira ibimenyetso byo kubabara umutwe, gucika intege, kuva amaraso ahantu hose hari umwenge.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka