OMS itangaza ko Abanyarwanda bagira ihungabana kubera jenoside bangana na 28%

Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima (OMS) ritangaza ko Abanyarwanga bangana na 28% by’Abanyarwanda bose barwaye indwara y’ihungabana kubera Jenoside yakorewe abatutsi mu mwaka w’1994, igahitana abasaga miliyoni imwe.

OMS itangaza ko iri hungabana rikunze kugaragara ahanini mu rubyiruko ruri hagati y’imyaka 17 na 35.

Ubushakashatsi buherutse gukorwa n’iri shami bugaragaza ko abagira iri hungabana bagaragaza ibimenyetso byerekana ko Jenoside yongeye kuba, bityo bakibona basubiye mu byo baciyemo.

Muri iki gihugu cy’ ‘imisozi igihumbi; Huye ni umujyi munini uherereye mu majyepfo y’igihugu, OMS ivuga ko uyu mujyi wagezwemo n’ubwicanyi cyane kandi wagaragayemo abantu bakoze Jenoside benshi kurusha ahandi mu Rwanda.

Abavura indwara yo guhungabana muri uyu mujyi bavuga ko bakunze kuvura abantu bari mu byiciro by’abana, ingimbi cyangwa abangavu ndetse n’urubyiruko mu mugihe cyo kwibuka Jenoside.

Vincent Sezibera, umwarimu muri Kaminuza nkuru y’ u Rwanda, avuga ko muri kaminuza bigisha abanyeshuri amasomo ajyanye n’indwara zo mu mutwe.
Bamwe muri bo barangije amasomo yabo kuri ubu bafasha abagize ibibazo by’ihungabana, bitabujije ko hari n’abakiga bafasha abagize icyo kibazo mu gihe bibaye ngombwa.

Sezibera ati: “Icyihutirwa ni ugukurikirana umurwayi, tugakurikirana uburyo bushya twamufashamo, ariko tugakomeza no kwigisha abanyeshuri ngo bagire ubu buvuzi umwuga. Ubu dufite abanyeshuri 540 biga mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri cya Kaminuza, abenshi muri bo ni abakobwa”.

Ikinyamakuru la-Croix.com dukesha iyi nkuru kivuga ko umubare w’aba bavuze bamaze kugira dipolome bari hafi kugera kuri 300 ku baturage barenga miliyoni 10.

Hamwe n’ikipe ye, Sezibera avuga ko mu gihe cy’imyaka itanu, impfubyi 350 bari bafite hagati y’umwaka umwe na 18 mu gihe cya Jenoside, babakozeho ubushakashatsi ku rwego rwa OMS, basanga abakunda kugira ibibazo by’ihungabana ari abakobwa kurusha abahungu.

Muri abo abari bafite hagati y’imyaka itanu na 12 mu bihe bya Jenoside nibo bakorwaho cyane n’ibi bibazo.

Ibibazo bikunze kurangwa n’ibimenyetso by’indwara y’umutwe cyangwa hakaba kujya mu mihango ku buryo butunguranye ku bakobwa n’ibindi.

Gerard GITOLI Mbabazi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka