Nyarugenge: Abarenga ibihumbi 20 bashobora kwandura cyangwa kwanduza abandi SIDA

Inzego z’ubuyobozi mu Karere ka Nyarugenge hamwe n’Umuryango uharanira Iterambere witwa DUHAMIC-ADRI, bemeranyijwe gukorana kugira ngo bafashe abarenga ibihumbi 20 bafite ibyago byo kwandura virusi itera SIDA, cyangwa kuyanduza abandi.

 Inzego zitandukanye muri Nyarugenge ziyemeje gukurikiranira hafi abarenga 20,000 bashobora kwandura cyangwa kwanduza abandi virusi itera SIDA
Inzego zitandukanye muri Nyarugenge ziyemeje gukurikiranira hafi abarenga 20,000 bashobora kwandura cyangwa kwanduza abandi virusi itera SIDA

DUHAMIC-ADRI isanzwe ifite umushinga w’imyaka itanu (kuva muri 2022-2027) witwa Igire-Jyambere uterwa inkunga n’Ikigega cya Perezidansi ya Amerika, PEPFAR, binyuze muri USAID.

Uyu mushinga ugamije kurwanya ubwandu bushya bwa virusi itera SIDA, gufasha abamaze kuyandura gukomeza ubuzima (aho bahabwa imiti), hamwe no kurwanya inda ziterwa abangavu.

Uwo mushinga wabaruye abakobwa n’abagore bagera ku bihumbi 20, bagaragaza ibyago byo kwandura cyangwa kwanduza abandi virusi itera SIDA, kuko barimo ababeshejweho n’uburaya ndetse n’abagabo cyangwa abahungu 682 b’inshuti zabo.

Umuyobozi ushinzwe Ubuzima n’Imibereho myiza mu Karere ka Nyarugenge, Jean Rwikangura agira ati "Aba bantu batabashije kwegerwa bashobora kwiteza ibibazo kurushaho ndetse no kubiteza abandi. Twafashe uburyo bwo kurushaho kubitaho cyangwa kubakurikirana uko bikwiye."

Inzego zishinzwe umutekano, ubuyobozi bw’utugari tugize Akarere ka Nyarugenge, Ibigo Nderabuzima ndetse na za ’Isange One Stop Centers’, bakomeje kuganiriza abo bantu no kubaha serivisi zifasha abanduye n’izo kurinda abatarandura virusi itera SIDA.

Umuyobozi w’Ikigo Nderabuzima cya Butamwa, Nyirabizeyimana Marie Solange, avuga ko umuntu ukora uburaya, ubukorana na we ndetse n’umwana ubakomokaho, iyo bamaze kugera mu maboko y’abaganga ngo barakurikiranwa by’umwihariko.

Nyirabizeyimana ati "Iyo dusanze afite virusi itera SIDA arafashwa, iyo atayifite agirwa inama y’uko yayirinda kurushaho", kuko bahabwa udukingirizo n’imiti ituma batandura mu gihe bahohotewe.

Umuryango DUHAMIC-ADRI uvuga ko Ikigega cy’Abanyamerika (USAID), gikomeje kuwufasha kurinda abari mu byago byo kwandura cyangwa kwanduza abandi virusi itera SIDA, bakaba bafashwa kwiga, kwihugura, kubona igishoro n’ibikoresho bituma biteza imbere.

Uyu muryango uvuga ko inzego z’ubuyobozi muri Nyarugenge, zigiye kuwushakira abandi bagenerwabikorwa bashya, kuko abo wari usanganwe basigaje gukurikiranwa gusa nyuma yo kwigishwa no kubona imibereho yatuma badakomeza kwishora mu ngeso mbi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka