Nukora ibi uzaca ukubiri n’impumuro mbi mu kanwa

Hari abantu bagira ikibazo cyo kugira impumuro mbi mu kanwa bitewe n’impamvu zitandukanye, zirimo izishingiye ku burwayi, imiti imwe n’imwe cyangwa se umwanda.

Muri make, kugikemura ni ukuvura impamvu yagiteye, bikunganirwa na bimwe mu biribwa bifasha kugira impumuro nziza mu kanwa.

Bimwe muri byo biribwa ni ibi bikurikira:

1. Imbuto zimwe na zimwe: Imbuto zikungahaye kuri vitamin C, zirimo nk’amaronji (amacunga), indimu, pomme n’inkeri n’izindi.

2. Umudarasini (Romarin): Ni icyatsi gikunze gukoreshwa nk’ikirungo mu cyayi no mu guteka inyama, nacyo kizwiho kuzana impumuro nziza mu kanwa ku muntu ukunda kugikoresha.

3. Yawurute: Ni ikinyobwa gikomoka ku mata kigira akamaro kenshi ku buzima bw’umuntu. Gifasha kandi igifu gukora neza, kikanasukura urwungano ngogozi bityo ntihagire umwuka mubi ushobora guturuka mu muntu.

4. Amazi arimo indimu: Nkuko twatangiye tuvuga ko hari imbuto zifasha mu kurwanya impumuro mbi, no kunywa amazi arimo indimu ni kimwe mu bifasha umuntu kuzana umwuka mwiza uturuka mu kanwa ke.

5. Cocombre: Iri mu biribwa bituma umuntu azana impumuro nziza mu kanwa, cyane cyane ku bantu bakunda kuyikoramo salade, kuko yica udukoko dushobora gutera mu kanwa guhumura nabi ndetse ikanakomeza ishinya ikayirinda kuba yakwangizwa n’ibibonetse byose kandi burya iyo ishinya ifite ikibazo bituma no mu kanwa hazana umwuka utameze neza.

6. Persil: Ni icyatsi cyo mu bwoko bwa sereri nacyo kikaba ingenzi cyane mu gufasha umuntu kuzana impumuro nziza mu kanwa, cyane cyane ku bantu bagikoresha nk’ikirungo ariko biba byiza kurushaho iyo uyihekenye.

Hari n’ibindi byinshi byafasha umuntu kugira impumuro nziza mu kanwa ku bantu bagira icyo kibazo, ariko ibyo ni bimwe mubyo twabahitiyemo.

Zirikana ko gufata aya mafunguro rimwe gusa bitazakemura ikibazo cyo kugira impumuro mbi mu kanwa, bisaba guhozaho.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka