Musafiri yasabwe gukura urwagwa muri boutique kuko bishobora kuba intandaro yo kugira umwanda; nk’uko bisobanurwa n’umuyobozi w’akagali ka Cyasemakamba, Kamanzi Lucien.
Musafiri yacuruzaga inzoga z’urwagwa basuka, inzoga z’urwagwa zipfundikiye, Primus, Mutzig na Fanta byose akagerekaho boutique irimo ibintu bitandukanye. Ibi bicuruzwa byose yabicururizaga mu muryango umwe.
Umuyobozi w’akagali ka Cyasemakamba yagize ati “Gukomatanya ibintu byinshi nabyo ni intandaro y’umwanda. Nta kuntu wava gutanga peteroli cyangwa isabune ngo uhite usukira umuntu inzoga ngo ubikorane isuku ntibishoboka. Basi twamusabye avangemo inzoga zipfundikiye gusa.”
Musafiiri we avuga ko kuba yacuruzaga ibintu mu kajagari nawe ari ugushaka amafaranga kandi ko byamufashaga kubona inyungu. Gusa yongeraho ko atazongera kuvanga boutique no gucuruza urwagwa.
Muri karitsiye acururizamo hagaraga ahantu haba abantu bakunda kunywa cyane ndetse usanga buri mugoroba uhura n’abantu batari bake baba basinze bagenda bitega. Nubwo bimeze bityo ariko ngo nta bikorwa by’urugomo bikunda kuharagara.
Ubuyobozi bw’akagali butangaza ko gufunga iyi boutique bizarangirana n’igihe uwakoreragamo yemeye gukurikiza mategeko ntavange ibicuruzwa.
Jean Claude Gakwaya
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Ruswa ni ikibazo,n’Akajagarini ikibazo, police n ibe maso