Muhanga: Amatsinda ya FARN yatumye bahindura imirire

Imwe mu miryango yari ifite ikibazo cy’imirire mibi mu Karere ka Muhanga iravuga ko kwitabira amatsinda ya FARN byatumye barwanya Bwaki.

Babicishije mu matsinda yiswe ( FARN), Foyer d’Aprentissage et Réabilitation Nutrutionel ari ryo shuri mbonezamirire, imiryango yari irwaje Bwaki ivuga ko usibye no kugaburira abana babo bagakira Bwaki, n’abakuze baboneyeho kurya neza.

Bamwe mu baturage bavuga ko bafite ibyo kurya ariko batazi kubiteguramo indyo yuzuye.
Bamwe mu baturage bavuga ko bafite ibyo kurya ariko batazi kubiteguramo indyo yuzuye.

Bamporiki Alexandre utuye mu Murenge wa Mushishiro avuga ko amatsinda ya FARN yanatumye babasha kwizigama no kwiga gutegura amafunguro byazamuye umuryango we ugizwe n’abana batatu.

Bamporiki agira ati “Byagaragaraga ko abana bacu bafite ikibazo cy’imirire mibi, ariko umugore agiyemo nabonye batangiye gukira nanjye njyamo ndamwunganira none abana bameze neza yewe nanjye mukuru meze neza”.

Bamporiki avuga ko abagabo bakwiye kudatererana abagore babo mu nshingano zo kwita ku bana kuko imirimo y’urugo isaba ubufatanye, kandi ko igitsure n’ubudahangarwa bw’umugabo bifasha urugo kuboneza imirire no gushing umuryango wifitiye icyizere.

Amashuri mbonezamirire y'umudugudu yatumye bamwe mu bana bagira imirire myiza bakura neza.
Amashuri mbonezamirire y’umudugudu yatumye bamwe mu bana bagira imirire myiza bakura neza.

Mukantaba Konsesa wo mu itsinda bise “Duhinge neza tubeho”, avuga ko kutaboneza imirire mu muryango we yabiterwaga no kutamenya uko bikorwa, kuko ibyazamuye imirire y’umuryango we ari ibyo yiyezereza mu murima yahinduriye uburyo bwo kubitegura.

Mukantabana agira ati, “Iyo dutegura ifunguro ryuzuye ntitujya guhaha ahubwo buri wese mu itsinda azana ibyo afite hakurikijwe ibyo yiyemeje bifite intungamubiri, maze tukabitegurana isuku kuko igaburo ryuzuye ritagira akamaro iyo riherekejwe n’umwanda”.

Umuryango Caritas Kabgayi n’iya America CRS yafashije mu guhugura abaturage bo mu Karere ka Muhanga uburyo bwo gukora amatsinda mbonezamirire, igaragaza ko abagabo ari inking iya mwamba mu kurushaho kunoza imirire mu muryango.

Iyi miryango isaba abagabo kureka abagore babo bakagana amatsinda bunguraniramo ibitekerezo by’iterambere ry’imiryango yabo.

Amatsinda yo kwiga guteka no kwizigama ni bumwe mu buryo abatuye Mushishiro bahurijwemo ngo bige gufata neza imiryango yabo.
Amatsinda yo kwiga guteka no kwizigama ni bumwe mu buryo abatuye Mushishiro bahurijwemo ngo bige gufata neza imiryango yabo.

Umukozi w’Akarere ka Muhanga ushinzwe iterambere ry’umuryango avuga ko kuba bamaze kugera ku matsinda azi kurwanya imirire mibi muri buri Mudugudu, bizagabanya umubare w’abana bagera muri 400 bivugwa ko bakigaragarwaho n’imirire mibi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka