Mu Rwanda hagiye kubera inama ihuje abashakashatsi mu rwego rw’Ubuzima

Mu Rwanda hagiye kubera inama mpuzamahanga y’iminsi itatu, ihuje abashakashatsi ku ndwara zitandukanye, bamaze kwandika inyandiko zitanga ibisubizo ku bibazo byinshi byugarije urwego rw’ubuzima, mu bihugu bya Afurika y’Iburasirazuba.

Dr. Novat Twungubumwe (iburyo) na Zachée Iyakaremye baganira n'abanyamakuru
Dr. Novat Twungubumwe (iburyo) na Zachée Iyakaremye baganira n’abanyamakuru

Iyi nama izwi nka East African Health and Scientific Conference, igiye kuba ku nshuro yayo ya 9, izaba ihuje abashakashatsi bari hagati ya 400-500 bazaba baturutse mu bihugu bya Afurika y’Iburasirazuba, hagamijwe kugira ngo berekane ibisubizo ku bibazo byugarije urwego rw’ubuzima muri ako Karere.

Muri iyi nama hazigirwamo ibijyanye n’indwara zandura, izitandura, ndetse n’ibyorezo by’umwihariko ibyibasiye abatuye mu bihugu bihuriye mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba.

Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Ubuzima, Zachée Iyakaremye, yavuze ko muri iyo nama hazaba harimo abashakashatsi batandukanye baturuka mu bihugu bigize EAC.

Ati “Harimo abamaze kwandika inyandiko zitanga ibisubizo ku bibazo byinshi byugarije urwego rw’ubuzima muri ibi bihugu byacu. Uzaba ari umwanya wo kubitangaza no kubumva, ndetse no gukorera hamwe imyanzuro yatuma bimwe muri byo bishyirwa mu bikorwa, mu rwego rwo kurengera ubuzima bw’abaturage.”

Akomeza agira ati “Twakiriye abashakashatsi barenga 500 bifuzaga kugira icyo bagaragaza muri iyi nama, bakuramo bacye, babona bafite ubushakashatsi bushobora kugira icyo bukemura mu bibazo byari byugarije urwego rw’ubuzima, ni byo bazabasha kutwereka. Nyuma y’inama hakazakorwa imyanzuro ishyikirizwa ibihugu binyamuryango, kugira ngo ishyirwe mu bikorwa bityo ubuzima bw’abaturage burusheho kubungabungwa.”

Mu bindi bizaganirirwaho harimo kurebera hamwe uburyo ingaruka z’indwara z’ibyorezo zakwirindwa mu buzima busanzwe bw’abaturage, haba no ku rwego rw’ubukungu, kuko mu bashakashatsi harimo abashoboye kubyiga no kubisesengura, bikazahabwa umurongo.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wungirije muri East African Health Research Commission, Dr. Novat Twungubumwe, avuga ko ibihugu binyamuryango byugarijwe n’indwara nyinshi zitandukanye izandura ndetse n’izitandura.

Ati “Iyo tubonye indwara yishe abantu benshi, abandi bakarwara, abashakashatsi bashaka impamvu, bagahita bashakisha n’imiti ijyanye n’ubuvuzi bw’iyo ndwara. Nababwira ko twagize ubushakashatsi byinshi kuri Ebola nk’uko no kuri Covid byagenze, kubera ko ubu ibibazo twahuye nabyo muri Ebola na Covid, tugomba kubigenderaho kugira ngo bidufashe kumenya uko izi zindi tuzirinda.”

Biteganyijwe ko iyi nama izatangira ku wa Gatatu tariki 27 ikazarangira 29 Nzeri 2023, bikaba ari ku nshuro ya kabiri u Rwanda rugiye kuyakira, kuko ubwo iheruka kuhabera hari mu 2015.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka