Mu Rwanda habonetse abandi batanu barwaye Coronavirus

Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda iratangaza ko kuri uyu wa Gatanu tariki 10 Mata 2020 hagaragaye abandi bantu batanu barwaye Coronavirus mu bipimo 1036 byafashwe mu masaha 24 ashize. Ibi byatumye umubare w’abarwaye Coronavirus mu Rwanda ugera kuri 118 (muri aba 7 barakize).

Itangazo rya Minisiteri y’Ubuzima riravuga ko abo bantu batanu byamenyekanye ko bahuye n’abandi barwaye Coronavirus mu Rwanda.

Abo bagaragaweho Coronavirus bose bahise bashyirwa mu kato, kandi hakomeje gushakishwa abantu bose bahuye na bo kugira ngo basuzumwe ndetse bitabweho n’inzego z’ubuzima.

Iri tangazo ririhanangiriza umuntu wese uhisha cyangwa wanga gutanga amakuru arebana n’abahuye n’umurwayi wa Coronavirus cyangwa agahisha ibimenyetso byayo kuko aba ashyize ubuzima bwa benshi mu kaga kandi abihanirwa n’amategeko.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka