Mu myaka iri imbere kanseri y’inkondo y’umura izaba ari amateka mu Rwanda

Kuri uyu wa gatanu tariki ya 21 ukwakira, 2011 nibwo hashojwe icyiciro cya mbere cy’urukingo rw’inkondo y’umura ku bana b’abakobwa b’abangavu, aho bahawe urukingo rwa gatatu rushimangira izindi ebyiri bahawe.uyu muhango wabereye mu karere ka Gicumbi, Intara y’Amajyaruguru.

Iyi gahunda yatangiye mu kwezi kwa kane kw’ uyu, mwaka ikaba yaratangijwe na nyakubahwa Jeannette KAGAME umufasha wa perezida wa repubulika y’u Rwanda. iki cyiciro cyashojwe cyakingiye abana b’abakobwa biga mu mwaka wa gatandatu w’amashuri abanza bagera ku 1397 ni ukuvuga 97%, bikazakomeza umwaka utaha w’2012 aho hazakingirwa abangavu bose kuva ku myaka 11 kugeza kuri 15, ni ukuvuga abiga mwaka wa 6 w’amashuri kugeza mu wa 9.

Nkuko twabitangarijwe na Dr GATERA Maurice ushinzwe ibikorwa by’inkingo muri minisiteri y’ubuzima ngo iki ni igikorwa kimwe mu bindi byinshi biteganywa gukorwa, birimo izindi nkingo zizatangwa umwaka utaha kubana bari hagati y’imyaka 13 na 15 batakingiwe; gukangurira abagore bari hagati y’imyaka 25 na 40 kwisuzumisha hakiri kare kugirango uwagira ibyago byo kuba ayifite akurikiranwe hakiri kare…

Minisitiri w’ubuzima Agnes BINAGWAHO, yavuzeko muri rusange iki gikorwa cyagenze neza, ashimira by’umwihariko nyakubahwa umufasha wa perezida mu bikorwa bitandukanye agiramo uruhare mu rwego rwo kubungabunga ubuzima bw’umwana n’ubw’umubyeyi, yanashimiye kandi abanyarwanda bose ubufatanye n’ubwitabire bagaragaje muri iki gikorwa. yakomeje agira ati ”birakwiye ko tubungabunga ubuzima kuko ubuzima bwiza ari isoko y’amajyambere, kandi mpamya neza ko gahunda zose zateguwe zijyanye no kurwanya iyi kanseri nizigenda neza, izahinduka amateka mu Rwanda.”akaba yanakanguriya abaturage kwongera imbaraga mukwitabira gahunda z’ubuzima zirimo ubwisungane mukwivuza (mutuelle de santé), kurwanya Maralia, kwitabira kubyarira kwa muganga….
UCYEZIMFURA Divine umwe mubahwe uru rukingo, yatangaje ko bimunejeje kuba yizeye ko atazarwa iyi kanseri kandi bikazamufasha kubyara neza.
Uyu muhango witabiriwe nabafatanya bikorwa mu buzima batandukanye, barimo ikigega mpuzamahanga gitsura amajyambere aricyo USAID, umuryango Imbuto Foundation ,UNICEF n’abahagararuye ibihugu byabo mu Rwanda barimo uwa afrika y’efpo n’uwamisiri.

Ubusanzwe ngo iyikanseri y’inkondo y’umura iterwa n’agakoko kitwa (Human poplamer virus) gaterwa akenshi no kuba umukobwa yaratangiye gukora imibonano mpuzabitsina akiri muto.

Marie Josée IKIBASUMBA

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka