Mu bafite uburwayi bwo mu mutwe harimo benshi barwaye agahinda gakabije

Imibare itangwa n’Ikigo cy’Igihugu cyita ku Buzima (RBC) igaragaza ko mu barwaye indwara zo mu mutwe, harimo benshi bibasiwe n’agahinda gakabije.

Dr Jean Damascene Iyamuremye ukuriye ishami rishinzwe kwita ku buzima n’indwara zo mu mutwe muri RBC avuga ko ibarura ryakozwe mu mwaka wa 2018 ryagaragaje ko umubare w’abantu bafite uburwayi bwo mu mutwe buterwa n’agahinda gakabije bagera kuri 11,9%.

Dr Iyamuremye avuga ko muri iri barura bakoze rigendanye n’indwara zo mu mutwe barebaga cyane ubwo burwayi n’ikibutera kuko mu baturage bagera ku 19,110 baganiriye basanze abafite ihungabana bagera kuri 3,6%.

Abafite umuhangayiko ukabije ni 2,6%, kugira ubwoba bukabije 8,1%, igicuri 2,9%. Uburwayi bwo mu mutwe buterwa no kunywa inzoga nyinshi 1,6%, ibisazi byeruye bagera kuri 0,8% naho uburwayi bwo kwigunga gukabije ni 0,8%, abafite ikibazo cyo gushaka kwiyahura 0,7 % n’uburwayi bwo mu mutwe buterwa no kumva umuntu yishimye ari uko abandi bababaye (anti-social personality desorder) bugera kuri 0,8% naho ibiyobyabwenge ni 0,3%.

Dr Iyamuremye avuga ko basanze abantu benshi bazi ko barwaye ariko bakanga kujya kwa muganga batinya guhabwa akato.

Ati “Twasanze abarwayi babizi kandi bazi aho bagomba kwivuriza gusa abagera kuri 5% ni bo bemera kujya kwivuza”.

RBC yasanze umubare munini w’abantu utinya kujya kwamuganga kubera gutinya guhabwa akato gahabwa umuntu wagaragaje ikibazo cyo mu mutwe.

Dr Iyamuremye ashishikariza abantu kujya kwivuza kuko usanga abenshi babizi ahubwo bagatinya uko sosiyete babamo ibabona.

Ati “Muri Kigali hari abaganga b’inzobere benshi kuko CHUK hari inzobere mu by’indwara zo mu mutwe zigera kuri 3 n’abajyanama mu by’ihungabana bagera ku 10 kuri buri bitaro hari abaganga bahagije kuko ubu mu Rwanda dufite abajyanama mu by’ihungabana bagera ku 100 ndetse n’ibigo nderabuzima bimaze kugira abajyanama mu by’ubuzima bagera kuri 80%.

Dr Iyamuremye avuga ko uburwayi bwo mu mutwe iyo buvuwe neza hakiri kare ndetse hakamenyekana n’ikintu cyabuteye, uwahuye na bwo yitabwaho agahabwa imiti n’ubujyanama agakira neza akabaho atekanye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka