Malariya ikomeje kwiyongera muri Gisagara

Mu mirenge imwe n’imwe ya Gisagara abaturage bavuga ko Malariya yiyongereye mu mpera za 2015, Akarere kavuga ko ariko hafashwe ingamba.

Abatuye mu mirenge ya Gikonko na Musha, baratangaza ko indwara ya Malariya yiyongereye cyane ahagana mu mpera z’umwaka wa 2015, ndetse ngo bakagerageza kuyirinda ariko ntibigire icyo bifasha.

Bavuga ko bagerageza kwirinda Malariya ariko bakanga bakayirwara
Bavuga ko bagerageza kwirinda Malariya ariko bakanga bakayirwara

Nyirandayisaba Venancie ati « N’ubu nagiye kwivuza ejo bundi bayinsangamo, birakabije hariho imibu myinshi kandi inzitiramibu twari dufite wabonaga ntacyo zimaze imibu idusangamo, tukanafunga butarira ariko umubu ukanga ukaza».

Abajyanama b’ubuzima mu murenge wa Gikonko, nabo bemeza ko Malariya yiyongereye bakurikije abarwayi bakira babagana.

Dusabe Anne Marie ati « Malariya yo muri iyi minsi irakabije n’abatugana benshi niyo baba bafite »

Ikigo nderabuzima cya Gikonko, kigaragaza ko imibare y’abarwayi ba Malariya yazamutse cyane mu mezi ya nyuma y’umwaka wa 2015 aho bavuye ku barwayi 91 mu kwezi kwa Kanama, umwaka ukajya kurangira bageze ku barwayi barenga 460.

Musabyimana Innocent ushinzwe ibikorwa by’ubuzima mu karere ka Gisagara avuga ko iki kibazo cya Malariya kizwi kandi ko atari muri aka karere gusa yiyongereye ahubwo ari mu gihugu cyose nk’uko byagarutsweho mu nama y’umushyikirano iherutse, ariko nk’Akarere ka Gisagara bakaba barafashe ingamba zo kuyirwanya.

Abarwayi benshi babasangamo Malariya muri iyi minsi
Abarwayi benshi babasangamo Malariya muri iyi minsi

Ati « Ni byo koko Malariya yariyongereye ariko si muri Gisagara gusa ni mugihugu hose kubera impamvu zinyuranye, ariko twafashe ingamba, turashishikariza abaturage gutema ibihuru, kutagira ibizenga by’amazi kandi bakajya bivuza bagifatwa»

Mu inama ya 13 y’umushyikirano yo mu mwaka wa 2015, hagaragajwe ko malaria yiyongereye henshi mu gihugu bitewe n’inzitiramibu zitari zifite ubushobozi buhagije bwo kurinda imibu, no kuba umuti waterwaga mu mazu na wo utari wujuje ibisabwa.

Mu myanzuro yafashwe muri iyi nama uwa 9 ukaba usaba kwihutisha ishyirwa mu bikorwa ry’ingamba zigamije gukumira no kurwanya mu buryo bwose bushoboka indwara ya Malariya yiyongereye muri tumwe mu turere tw’igihugu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka