Kuva amaraso mu ishinya : Ikimenyetso cy’indwara cyangwa ibindi bibazo biri mu mubiri

Kuva amaraso mu ishinya ni ikintu gikunze kubaho ku bantu benshi cyane cyane mu gihe boza amenyo, uko kuba biba ku bantu benshi, bikaba ari byo bituma hari ababifata nk’ibintu bisanzwe. Icyakora ngo ni ngombwa ko umuntu ubona ishinya ye ikunze kuva amaraso yajya yihutira kujya kwa muganga akamenya ikibitera kuko hari ubwo biza ari ikimenyetso cy’iyindi ndwara iri mu mubiri.

Muganga Maniraguha Jonathan, Umuganga w’amenyo ku Bitaro by’Akarere ka Bugesera (ADEPR-Nyamata), yasobanuye byinshi kuri icyo kibazo cyo kuva amaraso mu ishinya.

Yavuze ko kuva amaraso mu ishinya akenshi, ni ukuvuga hagati ya 90-95% biterwa no kudakora isuku y’amenyo uko bikwiye.

Yagize ati “Kuvuga kutoza amenyo uko bikwiye ntibivuze ko umuntu ataba yoza amenyo, ahubwo aba ayoza ariko ntashireho umwanda, tuvuge niba yariye ibishyimbo cyangwa imboga, akoza akavanamo ibyo bishishwa by’ibishyimbo n’imboga ariko ku menyo hagasigaraho amavuta, ikibikubwira ushobora gukora ku menyo na nyuma yo kuyoza, ukabona haravaho ibintu by’umweru. Ayo mavuta aragenda akivanga na aside ziba mu macandwe, bikabyara za mikorobe zigenda zikitsindagira mu menyo hafi y’ishinya. Iyo izo mikorobe zimaze kororoka ziragenda zikangiza ishinya, rimwe na rimwe ikabyimba, umuntu yakoza uburoso mu kanwa yoza amenyo ikava, yakaraba mu maso, cyangwa se yarya ibyo kurya bikomeye ikava”.

Uwo muganga avuga ko umuntu ufite icyo kibazo ajya kwa muganga, bakamuvura bitewe n’uko ikibazo cy’ishinya ye kimeze, nyuma agasobanurirwa uko akwiye koza amenyo neza, no kongera inshuro zo kuyoza, niba yayozaga rimwe ku munsi akaba yasabwa kuyoza gatatu ku munsi.

Ku bindi bishobora gutuma umuntu ava amaraso mu ishinya, Muganga Maniraguha yavuze ni indwara ya Diyabete. No ku bantu bataramenya ko barwaye Diyabete kuko wenda batarayisuzumisha, kuva amaraso mu ishinya, bishobora kuba ikimenyetso. Impamvu kuva amaraso mu ishinya bikunze kuba ku bantu barwaye Diyabete, ngo ni uko Diyabete ari indwara ihungabanya ubudahangarwa bw’umubiri cyane, ingaruka zikagera no ku buzima bwo mu kanwa. Ikindi ni uko umuntu urwaye Diyabete akunze kumagara mu kanwa kandi ubundi hagombye guhora hahehereye.

Uko kumagara mu kanwa bitewe na Diyabete, ni byo bishobora gutuma umuntu agira udusebe ku ishinya, ku rurimi n’ahandi horoshye, ibyo bikaba byatuma ava amaraso mu ishinya. Hari kandi ikibazo cy’isukari nyinshi yo mu maraso ku bantu barwaye Diyabete, na yo ituma za mikorobe zo mu menyo ziyongera zikaba nyinshi kuko zikunda isukari, maze bikarangira zangije ishinya. Umuntu ufite ikibazo cy’ishinya iva amaraso bitewe na Diyabete, ngo iyo agiye kwa muganga bamwereka uko azajya yoza amenyo ku buryo bukwiye, ariko birinda kugira icyo bakora ku ishinya ye kuko baba bashobora kuyikomeretsa noneho gukira kwayo bikagorana.

Kuva amaraso mu ishinya kandi bikunze kugaragara ku bantu bafite Kanseri yo mu maraso (leukemia). Abantu barwaye iyo kanseri yo mu maraso, kenshi bagira ikibazo cyo kuva amaraso mu ishinya, kimwe n’abarwaye izindi kanseri ariko bakaba barimo gukorerwa ubuvuzi bwo kuyishiririza, na bo bakunze kugira ibibazo byo kuva amaraso mu ishinya.

Umuntu ufite ikibazo cyo kuva amaraso mu ishinya aba akwiye kujya kwa muganga kuko hari nubwo cyaba ari ikimenyetso cy’iyo kanseri yo mu maraso we ataranamenya ko ayifite, kandi kwa muganga bamenya uko bafasha abafite icyo kibazo cyaje ari ikimenyetso cy’indi ndwara.

Abandi bakunze kugira ikibazo cyo kuva amaraso mu ishinya, ni abantu bafata imiti ihoraho ivura igicuri, kuko igira ingaruka zo gutuma ishinya ibyimba ndetse ikajya iva amaraso igihe umuntu yoza amenyo cyangwa se akaraba mu maso. Hari n’abo ishinya ibyimba cyane ikamera nk’aho ishaka kurenga ku menyo, icyo gihe, bakayibaga bakabafasha. Hari kandi n’abafata imiti y’umutima n’indi miti itandukanye ishobora kuba impamvu yo kuva amaraso mu ishinya. Iyo umuntu ageze kwa muganga afite imiti afata arabivuga kugira ngo amenye niba iyo miti iri mu yishobora gutera icyo kibazo.

Abandi bakunze guhura n’ikibazo cyo kugira ishinya iva amaraso, ni abantu barwaye umwijima wa wundi ugeze ku rwego rwo gutuma inda ibyimba, ibyo bakunze kwita urushwima, kuko baba bafite ubudahangarwa bwahungabanye cyane. Kimwe n’abafite ibibazo cyo kutagira vitamin K na C ziganje mu mubiri. Izi vitamini zigira uruhare mu gutuma amaraso atembera neza, n’igihe umuntu akomeretse amaraso akavura vuba.

Ku bantu banywa inzoga nyinshi n’itabi ryinshi, ndetse n’abatita ku kurya indyo iboneye na bo bakunze guhura n’ikibazo cyo kuva amaraso mu ishinya. Impamvu ni uko inzoga n’itabi ngo byigiramo uburozi bwangiza ishinya, nyuma iyo umuntu atabihagaritse bikaba byamuviramo kujya ava amaraso mu ishinya. Indyo itaboneye na yo igira ingaruka ku buzima bwiza bw’ishinya.

Kuva amaraso mu ishinya bishobora kuza bitewe no guhinduka kw’imisemburo nk’uko Muganga Maniraguha yakomeje abisobanura. Ibyo biba ku bagore batwite, kuko imisemburo yabo iba yahindutse, ikindi n’ubudahangarwa bw’umubiri wabo buba butameze neza. Muri icyo gihe umugore utwite ashobora kugira ikibazo cyo kuva amaraso mu ishinya bikazarangirana no kubyara. Ibyo kandi biba no ku bana barimo kwinjira mu cyiciro cy’ubwangavu n’ubugimbi, kubera ko imisemburo yabo iba irimo guhinduka. Bashobora kugira icyo kibazo cyo kujya bava amaraso mu ishinya ariko bigashira mu gihe barenze icyo cyiciro.

Ibibazo by’ishinya bishobora no guteza ibibazo by’indwara z’umutima, kuko nk’uko Muganga Maniraguha yabisobanuye, iyo zimwe mu ndwara z’ishinya zitavuwe neza, ziragenda zikangiza n’igufa ry’imbere mu ishinya, nyuma na za mikorobe zikarushaho kwiyongera, zikaba zaninjira mu mitsi itembereza amaraso, izo mikorobe zageze mu mitsi itembereza amaraso zikaba zagera no mu mutima zikawutera uburwayi.

Muri rusange, umuntu ubona afite ishinya ikunze kuva amaraso yagombye kujya kwa muganga bakareba igituma iva amaraso, ndetse bakagikemura, cyangwa se cyaba ari ikimenyetso cy’indi ndwara, na yo ikamenyekana ikavurwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Mwakoze cyane kuduhugura .
Tumenye icyo gukora. Inkuru zivuga kubuzima turazikunda
Courage @Media

Batista yanditse ku itariki ya: 17-12-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka