Kiyanzi: Hasojwe campagne yo kwirinda indwara y’igituntu mu mashuri

Ku rwunge rw’amashuri rwa Kiyanzi mu murenge wa Nyamugari mu karere ka Kirehe hasorejwe ubukangurambaga bwo gukangurira abana biga mu bigo by’amashuri kwirinda no gusobanukirwa n’indwara y’igituntu.

Iki gikorwa cyateguwe n’inama nkuru y’igihugu y’urubyiruko cyatangiye ku itariki 20/03/2013 bakaba bagisoje kuri iyi tariki ya 28/03/2013 aho bakanguriraga abana biga mu bigo by’amashuri kumenya uburyo indwara y’igituntu yandura n’uburyo barushaho kuyirinda; nk’uko byasobanuwe n’umuyobozi w’inama nkuru y’igihugu y’urubyiruko mu karere ka Kirehe, Mukunzi Emile.

Uyu muyobozi akemeza avuga ko batanze ibiganiro bitandukanye kuri iyi ndwara bafatanije n’ibigo nderabuzima bikorera mu karere ka Kirehe, aho bigishaga abana uburyo cyandura n’uburyo barushaho kucyirinda.

Abanyeshuri bakurikirana inyigisho z'umuganga ku ndwara y'igituntu.
Abanyeshuri bakurikirana inyigisho z’umuganga ku ndwara y’igituntu.

Umuyobozi w’inama nkuru y’urubyiruko mu karere ka Kirehe avuga ko impamvu bahisemo ibigo by’amashuri ari uko abana baba bari hamwe bityo bakaba bashobora kwanduzanya iyi ndwara mu buryo bworoshye.

Indwara y’igituntu basobanuriye abanyeshuri biga mu rwunge rw’amashuri rwa Kiyanzi ko ari indwara ivurwa igakira, abaganga bakorera ku kigo nderabuzima cya Rusumo baboneyeho n’umwanya wo gusuzuma abana babishaka bumva bamaranye igihe inkorora kugira ngo barebe niba nta ndwara y’igituntu baba bafite.

Grégoire Kagenzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka