Usanga mu tubari umwe arangiza gusoma agahereza mugenzi we, icupa rikazenguruka mu bantu nka batanu. Bamwe mu bo twaganiriye, batangaza ko gusangirira ku muheha umwe bigaragaza ubusabane bw’abasangira.
Ngo hari n’abizanira imiheha, ariko icupa cyangwa agapipa banyweramo kakaba kamwe. Abo rero bavuga ko baba badasangirira ku muheha kuko buri wese iyo arangije gusoma akuramo umuheha we.
Abandi bavuga ko imiheha ya parasitiki isigaye ikoreshwa itabamo umwanda. Bati “ikibazo cyari mu miheha y’imikenke twakoreshaga kuko nta wabonaga uko imbere hayo hasa. Naho utu duparasitiki tuba dusa neza, tubonerana ku buryo nta mwanda uba ugaragaramo”.
Inzego z’ubuyobozi n’iz’ubuzima zikangurira Abanyarwanda kwirinda gusangirira ku muheha kuko bishobora gutuma abasangira banduzanya indwara zo mu kanwa n’iz’ubuhumekero.
Umwe mu bajyanama w’ubuzima atangaza ko gukoresha umuheha umwe no gukoresha umuheha wa buri wese ariko mu kintu kimwe ntaho bitaniye, kuko iyo awukuyemo hari inzoga iba yazamutse mu muheha isubira mu icupa yageze ku munwa.
Rwiririza Jean Marie, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Mugina, avuga ko ubuyobozi bugirana amasezerano yo kubahiriza kudasangirira ku muheha n’abagiye gushinga utubari, ariko ngo baranga bakabirengaho. Ngo utubari basanze tutabyubahiriza, ducibwa amande.
Marie Josee Uwiringira
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|