Inzitiramibu zitujuje ubuziranenge zahawe abaturage zatangiye gusimbuzwa

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuvuzi (RBC) kiratangaza ko cyatangiye gahunda gusimbuza inzitiramibu zitujuje ubuziranenge ziherutse guhabwa abaturage kibaha inshya.

Biri gukorwa mu rwego rwo gushyiraho ingamba zo kurwanya malariya, nk’uko Dr Corine Karema Umuyobozi muri RBC ushinzwe kurwanya Malariya, yabitangaje mu nama yahuje ibihugu byo muri Afurika y’uburasirazuba n’iyo hagati igamije kunononsora uburyo bwo kubarura imibare igaragaza uko Malariya ihagaze, kuri uyu wa mbere tariki 14 Nzeri 2015.

Dr Corine Karema ushinzwe ubuvuzi muri RBC.
Dr Corine Karema ushinzwe ubuvuzi muri RBC.

Dr Corine yatangaje ko izi nzitiramibu zitujuje ubuziranenge zitahise zisimbuzwa zose, kuko ubusanzwe nazo zituma imibu itarya uziryamyemo iyo zifashwe neza, ariko anemeza ko izirenga icya kabiri zamaze gusimbuzwa inshya.

Yagize ati “Ubusanzwe inzitiramibu zirinda abantu kugerwaho n’imibu, ariko wa muti uba uteyemo wo utuma imibu itanegera inzitiramibu.”

Dr Corine akomeza atangaza ko n’ubwo izo nzitiramibu nta muti wari uteyemo, ariko zari zifite ubushobozi bwo gutuma imibu itagera ku baziryamyemo, bigatuma badahita bazisimbuza zose, mu gihe batari bakabonera abaturage izindi.

Muri iyi nama bagaragaje uko Malariya ihagaz muri buri gihugu cyitabriye iyi Nama.
Muri iyi nama bagaragaje uko Malariya ihagaz muri buri gihugu cyitabriye iyi Nama.

Yanatangaje kandi ko kugeza ubu muri miliyoni 2.6 by’inzitiramibu zitari zifite ubuziranenge, bamaze gusimbuza miliyoni 1.5.

Yavuze ko bigikomeza kuko inzitiramibu zitumizwa hanze kandi ibihugu byinshi biba bizikeneye, akaba ariyo mpamvu izindi zitaraboneka, ariko avuga ko biri hafi ngo izisigaye nazo zisimbuzwe.

Dr Corine yongeyeho ko ikigo cy’igihugu cy’ubuzima RBC, cyakoze ubushakashatsi muri buri karere ku cyateraga izamuka rya Malariya mu duce tuzigize, ubu bakaba barahagurukiye kuyirwanya bivuye inyuma.

Yagize ati “Twakoze ubushakashatsi ku mpamvu yo kwiyongera kwa Malariya duhereye mu mwaka wa 2000 kugeza muwa 2014, dusanga impamvu nyamukuru ari, imikoreshereze mibi y’inzitiramibu, ndetse n’izi zaje zitujuje ubuziranenge.”

Indi mpamvu ni ikibazo cyari gihari cyo kutagaragaza neza imibare y’abarwaye kubera umubare muto w’ibigonderabuzima, indi ikaba kutagira imiti ikomeye yica imibu, n’ikibazo cy’imvura nyinshi yatezaga ibidendezi bivamo imibu myinshi itera Malariya.

Yatangaje ko izo mpamvu zahagurukiwe, ku buryo mu minsi iri imbere Malariya izagabanuka ku buryo bushimishije mu Rwanda.

Roger Marc Rutindukanamurego

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Saho mwaba mudukuye kuko izi nzitiramubu za mbere ntacyo zari zitumariye nubundi.mwakoze cyane rwose.

Eric mugesera yanditse ku itariki ya: 15-09-2015  →  Musubize

Ibi nibyiza cyane rwose kuko izi nzitira mubu za mbere zari ntakigenda rwose, zifite imyenge minini kuko ni mibu yacagamo ikarya umuntu.

Vital mulisa yanditse ku itariki ya: 15-09-2015  →  Musubize

hoya rwose rutindukanamurego we, nibagire vuba bazihindure kandi bakomeze gukurikirana ababahangitse bazishyure

nana yanditse ku itariki ya: 14-09-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka