Ibyo wamenya ku ndwara ya shigellose iherutse kwibasira bamwe mu basirikare ba Israel

Abaganga bo muri Israel, baherutse gutangaza ko bamwe mu basirikare b’icyo gihugu barwanira ku butaka bari ku rugamba muri Gaza, bafashwe n’indwara ya Shigellosis/ Shigellose iterwa na bagiteri ya Shigella, ikaba ari indwara mbi ituma umuntu wayanduye agira ibimenyetso birimo kuribwa mu nda cyane n’impiswi ishobora kuzamo n’amaraso, bikaba byamuviramo no gupfa iyo adakurikiranywe ngo avurwe neza.

Bagiteri ya shigella
Bagiteri ya shigella

Dr Tal Broch, Umuyobozi mukuru w’Ishami rishinzwe indwara zandura mu Bitaro bya Kaminuza ya Assuta Ashdod muri Israel, avuga ko abo basirikare banduye iyo ndwara ya Shigellose nyuma yo kurya ibiryo byagiyemo bagiteri ya shigella.

BBC Swahili yatangaje ko Dr Broch yemeje ko abasirikare ba Israel barwaye iyo ndwara ya Shigellose, biturutse ku byo kurya byoherejwe n’imiryango yabo n’inshuti bari muri Israel byari birimo bagiteri ya shigella. Ikindi ni uko abasirikare banduye iyo ndwara bashyirwa mu kato bakabanza kuvurwa kugira ngo babanze bakire neza ntibakomeze kwanduzanya.

Dr Broch yagize ati “Impamvu imwe igaragara yateye abasirikare gufatwa n’iyo ndwara ni ibyo kurya byatetswe n’abaturage muri Israel, nyuma byohererezwa abasirikare muri Gaza”.

Yavuze ko ibyo byo kurya bishobora kuba byarandujwe na bagiteri ya shigella, n’indi bagiteri mbi cyane, biturutse ku kuba bitarabanje guhora neza mbere yo gupfunyikwa ngo byoherezwe, cyangwa se bikaba bitarashyuhijwe ku buryo bukwiye mbere yo kubirya.

Dr Broc ati "Kurwara indwara y’impiswi kuri abo basirikare ni ibisanzwe, kuko isuku idahagije ku rugamba ituma kwanduzanya hagati y’umuntu n’undi biba byoroshye”.

Avuga ko abasirikare bagombye kugemurirwa ibyo kurya byumutse gusa, harimo ibyumishije mu muvuta cyangwa se bikaranze ku muriro nk’ubunyobwa.

Indwara ya Shigellose iterwa n’iki?

Indwara ya Shigellose iterwa na bagiteri shigella, iyo bagiteri ikaba ikwirakwira ahanini biturutse ku kurya ibiribwa byanduye cyangwa se bifite isuku nkeya.

Mu bimenyetso bijyana n’indwara ya shigellose, harimo kugira umuriro mwinshi, kugira impiswi ishobora no gutuma umuntu yituma amaraso. Ikindi ni indwara ya Shigellose ijyana no gutuma umuntu aribwa mu nda cyane no gucika intege.

Ikindi kimenyetso ni ukugabanuka kw’amazi mu mubiri, bikaba byatera umuntu kugira ikibazo cy’umwuma.

Ese bagiteri ya Shigella ikwirakwira ite?

Ubushakashatsi bwakozwe n’Ikigo gishinzwe gukumira indwara muri Amerika (CDC), bugaragaza ko bagiteri ya shigella yandura ‘mu buryo bworoshye’, igihe umuntu akoze aho uwanduye bagiteri yitumye nubwo umwanda waba utagaragara. Iyo ngo ni yo mpamvu biba ari byiza cyane gukaraba neza igihe umuntu avuye mu bwiherero.

Hari kandi kurya ibiryo cyangwa se kunywa ibinyobwa byateguwe n’umuntu wamaze kwandura iyo bagiteri ya shigella. Ikindi ni ugukora ku bikoresho bitandukanye byakozweho n’uwamaze kwandura iyo bagiteri. Mu gihe umuntu ahindurira umwana witumye kandi afite iyo bagiteri nabwo yayandura.

Ni bande bibasirwa cyane n’iyo ndwara?

Akenshi iyo bagiteri ya Shigella, ikunze kugaragara ahari umwanda, nk’ahari abantu badafite aho baba, mu gihe cy’ibiza, intambara. Ni bagiteri kandi ikunze kwibasira abakerarugendo mpuzamahanga baba badafite ahantu hamwe baba, abagabo baryamana n’abo bahuje ibitsina ndetse n’abantu bafite abasikare bakeya b’umubiri.

Ku bantu basanganywe ibibazo by’indwara zihungabanya ubudahangarwa bw’umubiri, iyo bahuye n’iyo bagiteri ya shigella, ibimenyetso byayo birabazahaza cyane bikaba byabaviramo n’urupfu igihe batavuwe byihuse.

Mu gihe iyo bagiteri yinjiye mu mubiri, ibyago byo kwicwa nayo biba ari byinshi cyane ku bantu bafite ubwandu bwa Virusi itera SIDA, Diyabete, kanseri ndetse n’abafite ikibazo cy’imirire mibi.

Icyo Kigo cy’Abanyamerika cya ‘CDC’ kivuga ko abandura iyo ndwara ya shigellose buri mwaka ku Isi yose babarirwa muri Miliyoni 80, kandi impfu ziterwa n’iyo ndwara hirya no hino ku Isi zikaba zibarirwa mu 600.000.

Mu 2022, raporo y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS/WHO), yavuze ko 99% by’abandura iyo bagiteri ya shigella ari abo mu bihugu bifite amikoro makeya cyangwa se aciriritse. Ni ukuvuga ibihugu byo muri Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara no muri Aziya y’Amajyepfo.

Ese Shigellose iravurwa igakira?

Ikigo CDC kivuga ko mu rwego rwo kwirinda iyo ndwara, abantu bagomba gukaraba kenshi, igihe bagiye gutegura amafunguro, igihe bagiye kurya.

Mu kuvura Shigellose, biba bisaba guha umurwayi ibinyobwa byinshi kubera ko ijyana n’impiswi, ikaba ishobora gutera umwuma. Ikindi ni ukumusaba kuruhuka neza. Ikindi ukunywa imiti ivura iyo ndwara kuko irahari iyivura igakira.

Ese mu Rwanda iyi ndwara irahaba?

Nk’uko byemezwa na Buhirike Jean Bosco, Umuganga ku Bitaro by’Akarere ka Bugesera, ADEPR-Nyamata, iyo ndwara ya Shigellose iboneka no mu Rwanda, ariko ko itaragera aho iza nk’icyorezo, ku buryo iyo umurwayi aje kwa muganga afite ikibazo cy’impiswi ikabije n’ibindi bimenyetso bijyana nayo, babanza gupima, bakareba niba ari impiswi iterwa na bagiteri ya shigella cyangwa se niba ari amibe cyangwa izindi mpamvu zayiteye.

Yagize ati “Shigellose ni indwara idafite izina mu Kinyarwanda, ariko irahari mu Rwanda, ijyana n’ibimenyetso bitandukanye byigaragaza nyuma y’uko iyo bagiteri ya shigella igeze mu mubiri. Iyo umurwayi afite impiswi nyinshi ageze kwa muganga barapima bakareba icyayiteye, niba ari iyo bagiteri ya shigella cyangwa se niba ari amibe cyangwa izindi mpamvu, nyuma agafashwa byihuse kuko aba ashobora kugira umwuma”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka