Huye: Hari abafite uburwayi bwo mu mutwe bativuza kubera kutagira mituweli

Nyuma y’uko gufasha abantu bifatiye ku byiciro by’ubudehe bikuweho, hari abafite uburwayi bwo mu mutwe bahabwaga mituweli batacyivuza, kuko batabasha kuziyishyurira.

Hari abafite uburwayi bwo mu mutwe bativuza kubera kutagira mituweli
Hari abafite uburwayi bwo mu mutwe bativuza kubera kutagira mituweli

Nk’uko bivugwa n’abashinzwe gufasha abafite indwara zo mu mutwe bakorera mu bigo nderabuzima, bifuje ko amazina yabo atatangazwa, abarwayi batakiza kwivuza urebye ngo ni ab’abakene cyane, abandi ntibagira ababitaho.

Hari uwagize ati “Mu bafite ibibazo byo mu mutwe, aho ibyiciro by’ubudehe bitagihererwaho mu gutanga ubufasha hari abahagaritse gufata imiti no kwivuza nk’uko byari bisanzwe. Babarirwaga mu cyiciro cya mbere, bagatangirwaga mituweri na Leta. Aho byahindukiye ubungubu babuze uburyo bwo kwivuza, ntabwo bakiza ku marendevu (rendez vous).”

Mugenzi we ati “Imiti ya bariya barwayi irahenda cyane. Nta wubasha kuyigurira. Icya mbere ntibakora, icya kabiri bamwe baba mu muhanda. Urumva baranakena kubera ko batabasha gutekereza ngo bakore, bibesheho.”

Yungamo ati “Ni abantu rero Leta ikwiye kwitaho, igaha umwanya mu buryo ubwo ari bwo bwose, nk’abandi bantu bafite ubumuga ubwo ari bwo bwose.”

Uyu asobanura ko hakwiye kubaho no kubitaho mu buryo butari ubwo guhabwa mituweli gusa, ahubwo bakanafashwa no mu mibereho ya buri munsi, kuko imiti banywa ituma bakenera kurya cyane.

Abashinzwe iby’ubuzima bwo mu mutwe mu bigo nderabuzima bavuga ko iki kibazo bakigejeje ku buyobozi bw’Akarere ka Huye, bagasabwa gutanga amazina n’imyirondoro y’abatakibasha kujya kwa muganga, ku buryo kuri ubu bategereje ko iki kibazo kibonerwa umuti.

Hari abo usanga bavuga ko bafite ababarirwa mu 10, abandi muri 20 batakibagana ngo babiteho banafate imiti. Aha kandi ngo ntihabariyemo abajya gufata imiti kuri caraès ya Butare.

Kuri Caraès ya Butare ho bavuga ko 95% by’abo basanzwe bafasha bitabira rendez-vous neza, ariko ko abatakiza batazi impamvu yabyo.

Kudafata imiti ku bafite uburwayi bwo mu mutwe kandi byatumye hari abari basigaye babaho bisanzwe kuri ubu byasubiye inyuma, ku buryo muri bo ngo hari n’abasubiye kujya bajya mu muhanda bakiyambura ubusa.

Icyakora, umuyobozi w’Akarere ka Huye, Ange Sebutege, we avuga ko gahunda yo gufasha abatishoboye itahagaze, ko icyahagaze ari ugushingira ku byiciro by’ubudehe mu kugenera abaturage ubufasha.

Yagize ati “Muri gahunda y’abafatanyabikorwa bishyurira abakene mituweli, abafite ibibazo byihariye, mu buryo bumwe cyangwa ubundi, n’ubundi bakomeje gufashwa. Muri bo kandi harimo n’abafite ikibazo cy’uburwayi bwo mu mutwe.”

Muri serivisi ishinzwe ubuzima mu Karere ka Huye, bavuga ko mbere yo gukuraho kwishyurira abantu mituweli hagendewe ku byiciro by’ubudehe bishyuriraga abagera ku bihumbi 60,747, ariko ko muri uyu mwaka w’ingengo y’imari bishyuriye 8,619.

Icyakora ngo kugeza ubu ntibararangiza kuvangura abari gufashwa ku buryo umuntu atabasha kumenya umubare w’abafite uburwayi bwo mu mutwe muri abo basaga ibihumbi umunani.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka