Gereza ya Remera iravugwamo abacungagereza banduye igituntu ntibavurwe na gereza

Abakozi ba gereza ya Remera baratangaza ko iyi gereza yagaragayemo abacungagereza bane banduye igituntu ariko bakagira ikibazo cy’uko baba batemerewe kuvurirwa muri gereza.

Ibi bikaba byatangajwe tariki 12/07/2012 mu karere ka Muhanga, ubwo abakozi bo mu magezeza yo mu Rwanda hose bashinzwe ubuzima basozaga amahugurwa bahabwaga ku gituntu.

Muri buri gereza mu Rwanda haba ikigo nderabuzima ariko iki kigo cyita gusa ku bagororwa n’abafungwa. Nubwo abacungagereza baba kuri gereza igihe kinini ntibemerewe kuba bavurirwa ku mavuriro yo muri gereza.

Habarugira Wenceslas, umuyobozi w’ikigo nderabuzima cya gereza ya Remera yo mu mujyi wa Kigali avuga ko kuri iyi gereza bamaze kugira abacungagereza bane barwaye igituntu ariko ngo ikibazo gikomeye ni uko badashobora kuvurirwa ku magereza.

Habarugira ati: “dufite itegeko ko tugomba kuvura abagororwa gusa, bivuze ko abacungagereza iyo barwaye ntacyo twabamarira kandi nk’abo dufite banduye igituntu bishoboka ko bacyandujwe n’abagororwa”.

Yongeraho ko kuba aba bacungagereza badashobora kuvurwa bishobora kugira ingaruka zikomeye kuri gereza. Ati: “mu gihe abacungagereza batarajya muri gahunda yo kuvurirwa mu bigo nderabuzima by’amagereza bishobora gutuma banduza n’abagororwa barinda kuko barahorana”.

Abagororwa muri gereza ya Muhanga.
Abagororwa muri gereza ya Muhanga.

Habarugira avuga ko abacungagereza bandura igituntu biva ku kuntu babayeho ndetse n’aho baba kuko babana ari benshi, bagasangira ibikoresho by’isuku birimo amasahani, amakanya n’ibindi ariko batangiye gahunda yo kubashishikariza kugira isuku y’aho baba ndetse bagashaka ibikoresho by’isuku ku buryo batazajya babisangira.

Abagororwa banduye igituntu muri iyi gereza ni bane ariko ngo bashyizwe ku miti. Naho ku rwego rw’igihugu, mu magereza hose hari abagororwa 28 banduye igituntu.

Umukozi ukora mu ishami rishinzwe kurwanya igituntu muri Minisiteri y’ubuzima, Gasana Evariste, avuga ko ikibazo cy’abagororwa bandura igituntu giterwa ahanini n’ubucucike bwabo mu magereza, isuku nke, ndetse bikanaterwa n’uruva n’urujya rw’abantu binjira muri gereza.

Gasana yemeza ko iyo abantu binjiye muri gereza ari bashya bashobora kuzanira abandi igituntu ndetse n’abandi bajya mu mirimo yo hanze nabo bashobora kukizana. Iki kibazo ngo gitangiye gushakirwa umuti kuko batangije gahunda yo gupima abinjira n’abasohoka kugira ngo badakomeza gukwirakwiza igituntu.

Habarugira wo kuri gereza ya Remera avuga ko ikindi kibazo abagororwa bahura nacyo ari ubwihebe butuma banga kwivuza kuburyo bishoboka ko haba hari ababa barwaye igituntu banga kwivuza bakaba bakwanduza bagenzi babo.
Aha ariko avuga ko iyo babonye ko umuntu yaba yararwaye igituntu kuva kera ntibigaragare bapima abantu bose babana mu gace kamwe kugira ngo barebe niba atarabanduje.

Komiseri ushinzwe igororwa n’imibereho myiza mu kigo cy’igihugu gishinzwe abagororwa n’imfungwa (RCS), Rukundo Emmanuel, avuga ko ikibazo cy’ubucucike batangiye kugikemura kuko kiri muri bimwe mu biteza ubuzima bubi mu magereza, harimo no kwandura igituntu.

Batangiye kugenda bimura abagororwa mu magereza amwe n’amwe afite abantu barengeje umubare wagenwe, babajya mu magereza adafite abantu benshi.

Ikibazo cy’abacungagereza batemerewe kuvurirwa mu bigo bakoreramo ngo bagiye kubyigaho nabo bajye bavurwa kuko hari gahunga RCS ifite yo kujya amagereza afasha abaturage bayegereye mu bikorwa by’umutekano n’ubuzima.

Abaturage bazajya bivuriza mu bigo nderabuzima by’amagereza nta kibazo; nk’uko komiseri ushinzwe igororwa n’imibereho myiza mu kigo cy’igihugu gishinzwe abagororwa n’imfungwa abyemeza.

Gerard GITOLI Mbabazi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka