Gakenke: Abantu 14 bahuye n’ihungabana mu gihe cyo kwibuka

Ubwo abantu bavuye mu mpande zose z’igihugu bahuriraga ku Rwibutso rwa Buranga, Umurenge wa Kivuruga mu Karere ka Gakenke baje gushyingura imibiri y’abazize Jenoside, abantu 14 bagize ikibazo cy’ihungabana, kuri uyu wa mbere tariki 08/04/2013.

Abo bose b’igitsina gore bitaweho n’abajyanama mu ihungabana bari biteguye neza, 12 barakira, abandi babiri bajyanwa kwa muganga ku Bitaro bya Nemba kugira ngo bakurikiranwe n’abaganga.

Mu gihe cyo kwibuka Jenoside, abacitse ku icumu bahura n’ihungabana rigaragarira amaso n’ubwo ubusanzwe baba babana na ryo, icyunamo cyikaba imbarutso.

Abajyanama b'ihungabana bafasha uwahungabanye.
Abajyanama b’ihungabana bafasha uwahungabanye.

Kugira ngo umuntu akire ihungabana bisaba kubona uburyo bwo gusohora ibyakubayeho yaba mu cyunamo cyangwa igihe ubonye umuntu ubwira ubyakubayeho na we akagutega amatwi; nk’umwe mu nzobere z’ihungabana abisobanura.

Inzobere mu bijyanye n’ihungabana zigira inama abantu batanga ubuhamya n’ibiganiro kwirinda amagambo akomeretsa cyane kuko aba imbarutso z’ihungabana, ugasanga abantu basubiye mu bihe bibi banyuzemo ihungabana rigafata indi ntera.

Umuhanzi Eric Senderi yihanganisha Abacitse ku icumu.
Umuhanzi Eric Senderi yihanganisha Abacitse ku icumu.

Umuhanzi Eric Senderi International Hits wifatanyije n’Abanyagakenke mu kwibuka yihanganishije abacitse kubera ibihe bibi banyuzemo. Yongeraho ko icyunamo ari igihe abacitse ku icumu bagomba kwisanzura bakaririra abavandimwe, ababyeyi n’inshuti bishwe muri Jenoside.

Yijeje Abanyagakenke ko iminsi 100 yahariwe kwibuka itazarangira adasohoye indirimbo ivuga uko Jenoside yakozwe mu Karere ka Gakenke.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Abanyeshuri bimenyererza umwuga wo kwita ku wagize ikibazo cyo mutwe, ku bijyanye nubuzima bwo mu mutwe( CLINICAL PSYCHOLOGY)I BUTARE muri UNR/NUR turashima Imana ko igikoprwa cyo kwibuka ku nshuro ya 19 jenoside yakorewe abatutsi muri mata 1994 cyagenze neza.hashize icyumweru ariko kirakomeje kugeza ku minsi ijana,nafashije abagize ihungabana aho nari mfatanyije na bagenzi banjye turi BURANGA na JANJA nkaba nsaba ababishinzwe ko bajya bahugura umubare mwinshi wantu bafasha uwagize ihungabana rikabije kuko buri wese ahungabana ku buryo butandukanye na mugenzi we.Nifuje ko ubutaha bahugura abimenyereza umwuga kugirango igikorwa kibe bazi neza aho bazakorera nibyo bazakenera.

Eugene Hategekimana yanditse ku itariki ya: 16-04-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka