Bugesera: ku masoko haracyagaragara imyumbati idafite ubuziranenge

Ku masoko amwe n’amwe yo mu karere ka Bugesera haracyagaragara abantu bacuruza imyumbati cyangwa ifu yayo yatoye uruhumbu. Abahagurira bavuga ko nta kundi babigenza kuko badasobanukiwe n’ubuziranenge bw’ibiribwa.

Abahahira ku Gasanteri ko mu kagari ka Rurindo, umurenge wa Musenyi bavuga ko babuze uko babigenza kuko hari igihe abacuruzi bafata nk’ibiro nka 80 by’ifu nziza bakabivanga na 20 by’iyapfuye kandi ntawe ushobora kubimenya cyereka babikoze areba.

Ubuyobozi bw’akagali ka Rurindo butangaza ko butari buzi ko iyi myumbati icuruzwa. Musoni Emmanuel, umunyamabanga Nshingwabikorwa w’ako kagari avuga ko abakora ibyo bakwiye gukurikiranwa n’amategeko kuko baroga abaturage babagurira.

Musoni asobanura ko kwangirika kw’imyumbati n’ifu biterwa n’imyumbati iba yinitswe mu byiniko bidatunganye.

Imyumbati yazanye uruhumbu kubera kuyinika nabi.
Imyumbati yazanye uruhumbu kubera kuyinika nabi.

Iki kibazo ngo kigiye gukemuka kuko inganda zitunganya ifu y’imyumbati zirimo kwiyongera mu karere ka Bugesera; nk’uko byemezwa na Rukundo Julius, umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imari, ubukungu n’iterambere.

Ati “nta rundi rwitwazo ku bacuruzi mu gucuruza ibitujuje ubuziranenge kandi inganda zihari, ibi kandi bizaha abahinzi binika muri ibyo byiniko bidasukuye umurongo ngenderwaho wo kugana uru ruganda rwemewe”.

Uruhumbu ni ubwoko bw’insharankima ziza ku kintu runaka zikabangamira ubuzima bwa muntu kuko zumutera indwara ziganisha ku rupfu.

Egide Kayiranga

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka