Bagiye guca umuco wo kwengesha inzoga ibirenge

Ubuyobozi bwo mu Murenge wa Murama mu Karere ka Ngoma buratangaza ko bwahagurukiye abagifite umuco wo kwengesha inzoga ibirenge.

Ingamba zafashwe ni uguhanga abafatiwe mu cyuho benga umutobe uvamo urwaga ibirenge bakazajya bahanwa n’ibyo benze bigahabwa akato, nk’uko umuyobozi w’umurenge wa Murama ukunze kugaragaramo iki kibazo abitangaza.

Kwengesha ibirenge ibitoki byakomeje kuvugwaho ko ari umwanda ariko usanga hirya no hino mu byaro bakibikora (foto internet)
Kwengesha ibirenge ibitoki byakomeje kuvugwaho ko ari umwanda ariko usanga hirya no hino mu byaro bakibikora (foto internet)

Asaba abayobozi b’imidugudu, n’abandi bafatanyabikorwa nk’abanyamadini n’abayobozi b’amakoperative kujya kwibutsa abo bayobora ko kwengesha ibirenge bitemewe kandi ko bihanirwa n’itegeko k’ubifatiwemo.

Mu kwezi k’Ukwakira umwaka ushize abantu 33 bajyanwe mu bitaro, harimo 23 bajyanwe mu bitaro bikuru bya Kibungo, nyuma yo kunywa umutobe ku wawucuruzaga mu kagali ka Gitaraga, murenge wa Murama.

Nyuma y’ibizamini byakozwe n’ibi bitaro bikuru bya Kibungo, muganga mukuru w’ibi bitaro Dr. Namanya Wiliam, yatangaje ko umutobe banyoye warimo umwanda ari nayo mpamvu yabateye gucibwamo no kuruka bikabije.

Nzayisenga Félecien, umuyobozi w’umudugudu wa Kavumu uherereye mu kagali ka Sakara muri uyu murenge, avuga ko n’ubwo ubukanguramabga bukorwa babuza abantu kwengesha ibirenge hari abakibikora. Gusa akavuga ko ingamba n’ibihano byafashwe kandi bigiye gukurikizwa.

Muri ibi bihano harimo kuba uzajya afatwa azajya ashyirwa mu ruhame maze ibinyobwa bye yengesha ibirenge bakabiha akato.

Yagize ati “Abaturage ubwabo nibo bazajya babanza kumuha igihano,icyambere bamubwira ko urwagwa yenze azajya arwinywera wenyine,ntawuzongera kuza kururangura ngo arujyane ku isoko.Ubwo rero iyo yumvise ibihano bingana gutyo ntawakongera kwengesha ibirenge.”

Bamwe mu batuye akarere ka Ngoma nabo bavuga ko kwengesha ibirenge bitajyanye n’igihe kandi ko bitera umwanda n’indwara, biyemeza ko uwafatwa yengesha ibirenge ntawazongera kumunywera inzoga, nk’uko uwitwa Kayitare yabitangaje.

Ati “Njyewe ndamutse menye uwengesha ibirenge sinakongera kunywa ku rwagwa rwavuye iwe.Impamvu kwengesha ibirenge ari bibi,ni umwanda Kuko hari nuwo wasanga arwaye amavunja kuko ntaracika burundu.Ubuyobozi budufashe bubice.”

Amabwiriza ya njyana y’akarere ka Ngoma arebana n’isuku, ateganya ibihano birimo n’amande ya 5000Frw n’inzoga kuwa fatiwe mu bikorwa byo kwengesha ibirenge.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka