Amaso y’amarundi yageze n’i Huye

Indwara y’amaso bita amarundi imaze iminsi ivugwa mu bice bimwe by’igihugu yagaragaye mu karere ka Huye tariki 22/06/2012 ubwo umubyeyi n’umwana we bazaga kwivuza mu bitaro bikuru bya Kaminuza i Butare.

Dogiteri Muhizi Charles, muganga w’amaso mu bitaro bya Kaminuza by’i Butare avuga ko iyi ndwara y’amaso bita amarundi mu gifaransa yitwa conjonctivite viral. Iterwa n’agakoko bita adenovirus. Izi Virus zirimo ubwoko bwinshi harimo izitera nk’icyorezo nk’iyi Abanyarwanda bita amarundi.

Ufashwe n’iyi ndwara amaso arabyimba, agatukura, akizanamo amarira. Amaso kandi aramurya ku buryo aba yumva ashaka kuyashima.

Aya maso yandura mu buryo bwihuse, upfa kuba ufite aho wahuriye n’uyirwaye : ukoze ku kintu yakozeho kandi yari yishimye amaso hanyuma nawe ugakora ku maso. Ushobora no kumusuhuza kandi ku ntoke ze hariho amarira yo mu maso ye hanyuma nawe wakwikora ku maso ukaba uranduye.

Dogiteri Muhizi ati : « Habayeho kwirinda, uwayanduye ntajye ahantu hari abantu benshi, akirinda gutiririkanya ibikoresho by’isuku n’abandi, ntahobere abakiri bazima, hari igihe itakwira hano i Huye. Abakunda kogera muri pisine, nabagira inama ko igihe bafashwe n’aya maso birinda kujya kuyogeramo kuko bakwanduza abandi. »

Indi nama Dogiteri Muhizi agira abantu ni ugukaraba intoki igihe cyose bageze mu rugo. Yagize ati "burya mu ntoki dutwaramo imyanda myinshi. Uretse n’aya maso y’amarundi, hari n’izindi ndwara nyinshi zishobora kunyuramo bitewe no gusuhuzanya, gukora ku mafaranga aba yakozweho n’abantu benshi,… »

Iyi ndwara ntigira umuti uyivura, gusa iyo ijisho ryarwaye, kwa muganga batanga imiti yo gutuma ridakomeza kubabaza umurwayi no gutuma ritangirika.

Dogiteri Muhizi ati « hari abarwara iyi ndwara ikikiza, ariko na none hari igihe ishobora gutuma akugara ko ku mboni gatuma ijisho ribona kangirika bigatuma ijisho ritazongera kubona neza. Hari n’igihe aya maso adashyizwemo imiti byatera indwara zo mu buhumekero. Ni byiza rero ko ufashwe yihutira kujya kwivuza. »

Marie Claire Joyeuse

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka