Afurika y’Epfo: Uruhinja rw’iminsi ibiri rwahitanywe na Coronavirus

Uruhinja rw’iminsi bibiri rwahitanywe n’icyorezo cya coronavirusi muri Afurika y’Epfo, akaba ari rwo rubaye umuntu wa mbere muto ku isi iki cyorezo gihitanye. Aya ni amakuru yatangajwe na Ministeri y’Ubuzima y’iki gihugu kuri uyu wa kane tariki 21 Gicurasi 2020.

Uru ruhinja rw’iminsi ibiri rwari rwavutse igihe kitageze, biravugwa ko hifashishwaga imashini irufasha guhumeka bitewe n’uko rwari rwavukanye iki cyorezo cya covid-19.

BBC iravuga ko abantu bamaze guhitanwa na covid-19 muri Afurika y’Epfo bagera kuri 339, naho abamaze kwandura bararenga ibihumbi 18, icyakora abagena ibipimo by’ubukana bw’iyi ndwara baravuga ko mu mezi make ari imbere abantu ibihumbi 40 muri iki gihugu bashobora guhitangwa na covid-19.

Minisitiri w’Ubuzima Dr. Zweli Mkhize yatangaje ko bibabaje kuba umwana muto w’uruhinja yitabye Imana nyuma y’iminsi ibiri gusa avutse.

Minisitiri Zweli Mkhize avuga ko urwo ruhinja n’ubundi rwahise rushyirwa ku mashini irufasha guhumeka rukivuka kubera umwuka utageraga mu bihaha.

Ku mugabane wa Afurika, iki gihugu ni cyo kiza ku mwanya wa mbere mu kwibasirwa na coronavirus kigakurikirwa na Misiri ndetse na Algeria.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Birababaje. uwomwanaimana. imwakiremubayo.

NIYONKURU yanditse ku itariki ya: 23-05-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka