Abafite indwara zitandura bibasirwa bikomeye na COVID-19

Impuguke mu by’indwara zitandura (NCDs) zihamya ko abantu basanzwe barwaye zimwe mu ndwara zitandura, cyane cyane iz’umutima, bibasirwa cyane na Coronavirus kurusha abadafite izo ndwara kubera ko umubiri uba udafite imbaraga zihagije zo kurwanya iyo virusi.

Prof Mucumbitsi avuga ko abafite indwara zitandura bibasirwa cyane na COVID-19
Prof Mucumbitsi avuga ko abafite indwara zitandura bibasirwa cyane na COVID-19

Izo ndwara zivugwa zirimo ahanini iz’ubuhumekero, diyabete, umuvuduko w’amaraso, kanseri n’izindi, abazifite bagasabwa kwirinda cyane icyo cyorezo kandi abari ku miti bagakomeza kuyifata nk’uko bisanzwe.

Inzobere mu kuvura indwara zitandura, Prof Joseph Mucumbitsi, yemeza ko abantu bafite izo ndwara bibasirwa na Covid-19, akabivuga yifashishije ubushakashatsi bwakozwe.

Agira ati “Ubushakashatsi buheruka gukorwa vuba, bwerekanye ko umuntu ufite nka diyabete igabanya ubudahangarwa bw’umubiri we kandi ari bwo bwagombye kurwanya iyo virusi ntikwirakwire mu mubiri. Ikindi ni nk’abafite umuvuduko w’amaraso, byagaragaye ko Covid-19 ibagwa nabi kurusha abandi”.

Ati “Abafite ibibazo by’ubuhumekero wenda biterwa na asima cyangwa abanyoye itabi ryinshi bahora basemeka, virusi y’icyo cyorezo irabakarira kuko ifatira mu nzira z’ubuhumekero. Iyo rero igeze mu bihaha bisanzwe birwaye, umusonga iteza ni wo uhita ugira vuba kwica umuntu, kimwe no ku bafite asima”.

Yongeraho ko indwara z’umutima muri rusange zigira ingaruka ku buhumekero, ngo kimwe mu bimenyetso by’umutima utagifite imbaraga zihagije (Heart Failure) ni uko umuntu ahumeka nabi kuko amaraso aturuka mu bihaha utaba ukibasha kuyasunika uko bikwiye bigatuma yasubira inyuma akangiza ibihaha.

Abandi bantu bibasirwa n’icyorezo cya Coronavirus ngo ni ababa bararwaye kanseri bikaba ngombwa ko zimwe mu ngingo zabo zisimburwa.

Ati “Nk’abarwaye kanseri hari imiti bahabwa ariko ikagabanya ubudahangarwa bw’umubiri, gusa bagomba kuyifata. Urugero nk’uwasimburiwe impyiko cyangwa urundi rugingo, aba ku miti igabanya ubudahangarwa bwe, iyo virusi rero iyo ije isanga umubiri utagishoboye kwirwanaho neza, aba rero agomba kuyirinda kurusha abadafite ibyo bibazo”.

Abatabasha gusohoka muri iyi minsi ngo bakore siporo baba barandikiwe n’abaganga kubera ibihe bikomeye igihugu kirimo, Prof Mucumbitsi abagira inama yo kuyikorera mu ngo zabo kandi ngo birashoboka, igikuru ni uko umuntu akoresha nibura iminota 30 ku munsi, agakora cyane akabira icyuya.

Ikindi agiraho inama abafite izo ndwara ndetse n’Abanyarwanda muri rusange, ni ugukomeza kwitwararika kurya indyo iboneye.

Ati “Inama ni uko abantu barya indyo iboneye, ibereye ubuzima. Iyo ndyo igomba kuba irimo imbuto ndetse n’imboga nyinshi zikaribwa nibura inshuro eshanu ku munsi. Bagomba kurya amavuta make, umunyu n’isukari bike, kugabanya inzoga ndetse uwo bikundiye akazireka”.

Prof Mucumbitsi asaba Abanyarwanda gukomeza kwirinda Coronavirus bubahiriza amabwiriza yashyizweho n’ubuyobozi cyane cyane baguma mu ngo, na ho ku bafite indwara zitandukanye zitandura, abari ku miti akabasaba gukomeza kuyifata neza ndetse n’abakenera kwivuza bakabikora kuko byongera imbaraga imibiri yabo ikabasha guhangana n’icyo cyorezo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka