U Rwanda rwarengeje ibipimo bya OMS mu kuvura igituntu

U Rwanda rwarengeje imibare isabwa n’umuryango mpuzamahanga wita ku buzima (OMS) mu kuvura igituntu kuko ikigereranyo cy’abavurwa igituntu mu Rwanda bagakira kigeze kuri 89% mu gihe OMS ivuga ko abagomba gukira bagombye kuba nibura 85%.

Ibi byatangajwe na Habiyambere Innocent, ushinzwe gukurikirana abarwayi b’igituntu cy’igikatu kuri uyu wa 22/03/2013 mu muhango kwihiza umunsi mpuzamahanga wo kurwanya igituntu. Ibirori ku rwego rw’igihugu byarabereye mu karere ka Rusizi kuko ako karere kagifite abaturage badasobanukiwe n’iyo ndwara.

Abitabiriye umunsi mpuzamahanga wo kurwanya igituntu.
Abitabiriye umunsi mpuzamahanga wo kurwanya igituntu.

Abaturage benshi bo muri karere ka Rusizi cyane cyane abo mu Bugarama baracyafite imyumvire yo hasi ku ndwara y’igituntu aho bavuga ko bayiroga nyamara bizwi neza ko igituntu ari indwara yandurira mu mwuka.

Muri uwo muhango Habiyambere Innocent yerekanye ko abarwayi b’igituntu bagiye bagabanuka mu myaka itanu ishize.

Mu mwaka wa 2008 habonetse abagera 7841, mu 2009 baba 7644, mu mwaka wa 2010 bagera ku 7065, mu mwaka wakurikiyeho wa 2011 bakomeza kugabanuka kugeza ku barwayi 6780 kugeza ubwo bageze ku barwayi 6207 mu mwaka ushize wa 2012.

Habyarimana Marcel umuyozi w'ungirije ushinzwe ubukungu mu karere ka Rusizi.
Habyarimana Marcel umuyozi w’ungirije ushinzwe ubukungu mu karere ka Rusizi.

Ku nsangamatsiko igira iti “duce igituntu burundu twisuzumuisha vuba”, abaturage basobanuriwe bihagije igituntu icyo aricyo, uko cyandura n’uko cyakwirindwa mu gihe umuntu byamaze kumenyekana ko yacyanduye, akaba asabwa kwivuza kare kandi agafata imiti neza kugeza igihe cyateganyijwe.

Mu mwaka wa 2010 mu karere ka Rusizi hasuzumwe abantu 2821 bakekwaho indwara y’igituntu; muri bo 165 nibo bagaragayeho igituntu. Muri 2011 hasuzumwe abantu 7871 ariko abasanze barwaye igituntu babaye 166. Mu mwaka ushize wa 2012 hasuzumwe abantu 13517 haboneka abagera kuri 122 barwaye.

Muri abo bose 61% y’abacyekwagaho igituntu bazanywe kwa muganga n’abajyanama b’ubuzima ku kigo nderabuzima kugira ngo kibashe kubapima. Abakize bakurikiranywe n’abajyanama b’ubuzima bahwanye na 93%; nk’uko umuyobozi w’akarere ka Rusizi wungirije ushinzwe ubukungu, Habyarimana Marcel yabitangaje.

Ukurikiyimfura Samuel atanga ubuhamywa bw'uko yakize igituntu.
Ukurikiyimfura Samuel atanga ubuhamywa bw’uko yakize igituntu.

Mu buhamya bwatanzwe na bamwe mu bakize bashimangiye ko igituntu ari indwara ivurwa igakira. Uwitwa Ukurikiyimfura Samuel wo mu Murenge wa Giheke yavuze ukuntu yafashwe akivuza yamara kunywa imiti amezi atanu akayicikishiriza akajya mu bavuzi gakondo, bikaza kumubyarira igituntu cy’igikatu. Avuga ko yananutse akava ku biro 62 agasigarana 34 byonyine.

Umuyobozi mukuru mu kigo cy’igihugu cy’ubuzima (RBC), Dr Kayumba Claver, yamaze abaturage impungenge z’uko hari abavuga ko hari igituntu cy’ikirogano ababwira ko ari ibinyoma bisa aha akaba yasabye Abanyarwanda kurangwa n’indangagaciro zo kugira isuku ababuza gucira aho babonye hose no gukororera mu bantu.

Umuhango kwizihiza umunsi w’igituntu wabanjirijwe no gusura zimwe mu nyubako nshya zubatswe ku bitaro by’i Gihundwe zirimo inyubako yo kurwanya ibyorezo, gutanga amaraso ndetse na laboratwari igezweho hamwe n’inyubako ifasha abahohotewe (Isange One stop center).

Umuyobozi mukuru mu kigo cy'igihugu cy'ubuzima (RBC), Dr Kayumba Claver.
Umuyobozi mukuru mu kigo cy’igihugu cy’ubuzima (RBC), Dr Kayumba Claver.

Mu gusoza ibibirori abagize uruhare mu guhashya indwara y’igituntu bahawe ibihembo muri bo hakaba harimo Koperative yitwa KOKO PEVEVU yo mu murenge wa Bugarama yahawe inka kimwe n’abandi bahawe amagare ku giti cyabo.

Ibimenyetso by’igituntu

Ibimenyetso by’igituntu birangwa ahanini n’inkorora igejeje cyangwa irengeje ibyumweru bibiri, kugira umuriro no kubira ibyuya byinshi bugorobye cyangwa umuntu aryamye ndetse no kugira ikizibakanwa no kunanuka.

Bamwe mu bantu bibasirwa cyane n’igituntu ni ababana n’ubwandu bwa Sida, diyabeti, abantu batabona indyo yuzuye cyangwa bafite imibereho mibi.

Koperative KOKO PEVEVU yahembwe inka kuko yagaragaje uruhare mu kurwanya igituntu.
Koperative KOKO PEVEVU yahembwe inka kuko yagaragaje uruhare mu kurwanya igituntu.

Kuri ibi byiciro hiyongeraho abantu babana n’umuntu urwaye igitungu ntiyivuze neza. By’umwihariko bakaba basabwa kwisuzumisha cyane cyane abana bato bari munsi y’imyaka itanu babana n’uwo muntu.

Igituntu ni indwara iterwa n’agakoko bita bacile de kock, ikaba yandurira mu mwuka akaba ariyo mpamvu urwaye iyi ndwara asabwa kwirinda gucira aho abonye hose, kuko yakwanduza abandi.

Abarwayi b’igituntu bafashwa n’abajyanama b’ubuzima gufatira imiti hafi yabo, bitakiri ngombwa ko bajya kuyinywera ku kigo nderabuzima.

Musabwa Euphrem

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka