MINISANTE yongeye gukaza ingamba zo kurwanya malariya

Ministeri y’ubuzima (MINISANTE) yagaragaje ingamba zizakoreshwa mu mezi atandatu ya mbere y’uyu mwaka wa 2016 mu kugabanya malariya yabaye icyorezo.

Indwara ya malariya yibasiye abantu 1,957,000 mu mwaka ushize, muri bo 499 iranabahitana. Uyu mubare wikubye inshuro enye ugereranije n’umwaka wa 2012 wagaragayemo abarwayi 514,173.

Ministeri y'ubuzima isaba inzego zitandukanye zirimo amadini, kumvisha abaturage guhunda iriho yo kurwanya Malariya.
Ministeri y’ubuzima isaba inzego zitandukanye zirimo amadini, kumvisha abaturage guhunda iriho yo kurwanya Malariya.

Ibi byatumye MINISANTE yongera gutangira gahunda yo gukwirawiza inzitiramibu mu gihugu hose, nk’uko Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ubuvuzi bw’ibanze, Dr Patrick Ndimubanzi yabitangaje kuri uyu wa gatanu tariki 22 Mutarama 2016.

Yagize ati “Turashaka gukwiza hose inzitiramibu, ariko tugasaba abantu kuzikoresha neza; turashaka kuvurira abantu aho baba hifashishijwe abajyanama b’ubuzima.”

Biteganijwe ko uyu mwaka uzarangira hatanzwe inzitiramibu ziteye umuti zingana na miliyoni eshanu, n’ubwo MINISANTE igaragaza ikibazo cy’abazikora n’abashinzwe kuzikwirakwiza batinda, bitewe n’inganda nke ku isi zikora inzitiramibu.

Uturere turangwamo ubushyuhe ngo nitwo twibasiwe na malaria kurusha utundi.
Uturere turangwamo ubushyuhe ngo nitwo twibasiwe na malaria kurusha utundi.

MINISANTE ifatanije n’izindi nzego ngo bagiye kongera uburyo bwo kwigisha abaturage kugira isuku, kureba ubuzirangenge bw’ibikoresho n’imiti yose isanzwe irwanya imibu, kuko ngo hari ibituma imibu irushaho kongera ubukana.

MIISANTE isaba abaturage kuryama buri gihe mu nzitiramibu, gusiba ibinogo no gukuraho ibintu byose birekamo amazi, gukuraho ibihuru, gukinga amazu hakiri kare, kwihutira kwivuza mu gihe umuntu yaba ababara umutwe, acika intege cyangwa afite ikindi kimenyetso no kugira ubwisungane mu kwivuza.
Minsitiri Binagwaho ati “Twafashe gahunda yo kutagira urupfu na rumwe rutewe na malariya.”

MINISANTE iuvuga ko malariya iri mu gihugu hose ariko ikaba yiganje cyane mu turere twa Kirehe, Huye, Nyanza, Ngoma, Gatsibo, Ruhango, Kayonza, Kamonyi, Rwamagana, Bugesera na Nyagatare.

Ikibazo cy’imihindagurikire y’ibihe harimo gushyuha ku isi, ngo byatumye malaria yiyongera cyane ku rwego mpuzamahanga.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka