Kutagira amazi meza byabateye indwara zituruka ku mwanda

Abatuye mu Murenge wa Manyagiro mu Karere ka Gicumbi, bavuga ko bibasiwe n’indwara zituruka ku mwanda kubera kuvoma amazi mabi.

Aba baturage bavuga ko bamaze imyaka igera ku munani bavoma mu kabande amazi atari meza, bigatuma bakurizamo indwara zitandukanye. Bavuga ko usanga bibasiwe n’indwara zirimo impiswi, inzoka zo munda n’inkorora, zidakira.

Aho ni kuri rimwe mu mariba bavomaho mu kabande kandi na bwo bakoze ibirometero birenga bitatu.
Aho ni kuri rimwe mu mariba bavomaho mu kabande kandi na bwo bakoze ibirometero birenga bitatu.

Miryango Justin, utuye muri uyu murenge, avuga ko amazi bavoma ahora asa n’ibiziba kandi ari na yo batekesha ibiryo na byo bikaza bisa nabi.

Yagize ati “Twifuza ko ubuyobozi bwadufasha tukabona amazi meza kuko twebwe ubu dufite ibibazo byo kurwaragurika n’imiryango yacu kubera amazi mabi.”

Ayo mazi na yo kuyabona bibasaba gukora urugendo bamanuka mu kabande mu birometero birenze bitatu. Bituma n’abana ngo batabasha gufatanya kuvoma no kujya ku mashuri, nk’uko bitangazwa n’uwitwa Harerimana Aloys.

Ati “Iki kibazo cyo kutabona uburyo bwo kuvoma bugufi ndetse ngo banavome amazi meza cyateje ingorane zikomeye, kuko abana bacu usanga batakiga neza kubera ko iyo bagiye kuvoma ntibaba bakibashije kujya kwishuri.”

Havugimana Ferdinand, ushinzwe amazi, isuku n’isukura mu karere, avuga ko ubu mu Karere ka Gicumbi bari gushaka uburyo bwo gukwirakwiza amazi mu mirenge yose, kugira ngo abaturage bagerweho n’amazi meza.

Avuga ko imiyoboro imwe n’imwe y’amazi yageze mu mirenge yose igisigaye ari ukuyakwirakwiza mu bice byose bigize umurenge.

Ku bagifite ikibazo cyo kuvoma amazi mabi, abasaba kujya babanza bakayeteka mbere yo kuyanywa no kuyakoresha indi mirimo.

Imibare y’akarere igaragaza ko mu Karere kose ka Gicumbi abagera kuri 78,5 % bamaze kugerwaho n’amazi meza, abasigaye na bo bari gushakirwa uburyo bwo kuyabagezaho.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka