Abadepite basabye Akarere ka Nyanza kuradura Bwaki burundu

Abadepite barimo gusura Akarere ka Nyanza bagasabye kurandura burundu cy’indwara ya Bwaki.

Hon Mukama Abbas, Visi Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, Umutwe w’Abadepite ari na we wari uyoboye itsinda ry’abo badepite, ku wa 23 Mutarama 2016 basura Akarere ka Nyanza yabasabye kurandura Bwaki burundu.

Hon. Mukama Abbas iburyo hamwe na bagenzi be basobanurirwa uko bapima ubuziranenge bw'amata yagira uruhare mu kurwanya Bwaki.
Hon. Mukama Abbas iburyo hamwe na bagenzi be basobanurirwa uko bapima ubuziranenge bw’amata yagira uruhare mu kurwanya Bwaki.

Yagize ati “Mu Karere ka Nyanza harizwiho ko haba amata n’ubundi bukungu buzamura imibereho myiza y’abahatuye ariko kuba hagaragara indwara ya Bwaki iterwa n’imirire mibi ni ikibazo cyo kwitaho maze iyo ndwara igacika mu buryo bwa burundu”.

Depite Abbas Mukama wari kumwe na Depite Euthalie na Rose Mukantabana basaba Akarere ka Nyanza gukora ubukangurambaga mu miryango igaragarwaho n’indwara ya Bwaki kugira ngo ikibazo cyayo gikemuke.

Ati “ Iyo umwana arwaye indwara ya Bwaki bigira ingaruka ku myigire ye, igihugu kikahahombera kuko ni we muyobozi w’ejo w’u Rwanda”.

Umurenge wa Busasamana wasuwe n’izi ntumwa za rubanda ubarirwamo abantu 21 barwaye Bwaki barimo 9 bari mu ibara ry’umutuku n’abandi 12 bari mu ibara ry’umuhondo nk’uko Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza Murenzi Abdallah abivuga.

Murenzi Abdallah avuga ko imwe mu miryango irwaje Bwaki usanga ari imiryango ifite ibibazo by’imibanire ndetse n’indi iba ifite ibyo kurya ariko ntimenye uko bigaburirwa abana.

Yagize ati “ Hari abana usanga bameze nkabirera kubera ko imbaraga zagakoreshejwe mu kubitaho zijyanwa mu tubari bagasindira amafaranga yakabaye akoreshwa mu kubitaho”.

Imibare ubu igaragaza ko mu Karere ka Nyanza abantu barwaye bwaki bari ku gipimo cya 0,6% mu gihe hagikomejwe urugamba rwo kuyica ku buryo bwa burundu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka