Umurwayi ngo ntakeneye urushinge cyangwa ikinini gusa, akeneye no guhumurizwa

Umuyobozi w’ibitaro bya Ruhengeri aratangaza ko umurwayi aba adakeneye guhabwa ubuvuzi busanzwe gusa kuko aba anakeneye kwerekwa urukundo, akihanganishwa ndetse agahabwa ikizere, kugirango abashe kumva ko atari wenyine.

Ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga wo kuzirikana abarwayi tariki 09/02/2014, Dr Ndekezi Deogratias uyobora ibitaro bya Ruhengeri yavuze ko abaganga bagomba kumenya ko umuti wa mbere ari ukwihanganisha umurwayi, ukamwakira neza, utamutonganya.

Umuyobozi w'ibitaro bya Ruhengeri, Dr Ndekezi Deogratias, aha ubufasha umurwayi.
Umuyobozi w’ibitaro bya Ruhengeri, Dr Ndekezi Deogratias, aha ubufasha umurwayi.

Kuri uwo munsi wari ufite insanganyamatsiko igira iti: “Natwe tugomba gutanga amagara”, Dr Ndekezi ati: “Abaganga bagomba kuba bagaragaza umutima w’urukundo, bakaza gutanga imiti nyuma”.

Habimana Giovani, wari uhagarariye abarwayi muri uyu muhango, yavuze ko ari iby’igiciro kubona ubuyobozi bubibuka, bukaza kwifatanya nabo ari nako babaha ubutumwa bubahumuriza ndetse n’ubufasha butandukanye.

Abarwayi batarabasha kubyuka nabo baraganirijwe.
Abarwayi batarabasha kubyuka nabo baraganirijwe.

Habimana ati: “Hari ubwo tuba twihebye. Kuba abantu baza bakifatanya natwe ku munsi wahariwe abarwayi ni iby’agaciro”.

Uwari uhagarariye guverineri w’intara y’Amajyaruguru muri uyu muhango, yabwiye abarwayi ko uyu munsi atari uwo kwishimira ko abantu bari mu bitaro, ahubwo ari uwo kubereka ko babari hafi ndetse babifuriza gukira bagasubira mu mirimo yabo.

Abitabiriye kwizihiza umunsi mpuzamahanga w'abarwayi bacinye akadiho mu gitambo cya misa.
Abitabiriye kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’abarwayi bacinye akadiho mu gitambo cya misa.

Umunsi mpuzamahanga wo kuzirikana abarwayi uriho kuva mu mwaka w’1992, ukaba warashyizweho n’uwigeze kuba umuyobozi wa kiriziya Gatorika ku isi, Papa Yohani Pawulo wa II.

Jean Noel Mugabo

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

kudahembwa ntimukabigire iturufu n’urwitwazo imbere y’umuntu ubabara kuko siwe uba yatumye udahembwa si nawe uguhemba;mujye mwibuka deontologie mushyire mu gaciro.si non nawe jya usaba repos medical bakwiteho nk’umurwayi,naho ubundi umurwayi akeneye guhumurizwa no gukomezwa mu bubabare bwe peu importe situations urimo.Ibibazo byawe n’umukoresha ntibimureba.

umubyeyi yanditse ku itariki ya: 9-05-2014  →  Musubize

Merci, bwana MUGABO Noel kuri iyinkuru ijyanye n’umunsi mpuza mahanga kurwego rw’ibitaro bya Ruhengeri.

Njye nitwa MUHIRE Jean de Dieu nkaba ndi umukozi muri ibi bitaro ushinzwe guhuza ibitaro n’ababigana, ubutwererane ndetse no guhana amakuru, ariko nkaba nibazaga niba mubyukuri umuntu uba watanze igitekerezo nk’icyo mbonye hejuru gato aho avugako atahumuriza umurwayi kubera ko ngo nawe yamaze guhungabana abitewe n’uko yatinze guhembwa nkibaza niba uyu ari umuforomo(kazi) cyangwa umuganga wakabaye avuga gutya?burya rero mubyukuri umuntu wahungabanye nawe ubwe aba akeneye ubufasha ntiyakabaye aza mukazi kandi nawe afite ikibazo nkumva abandika ibintu nk’ibi arabatifuriza ibitaro bya Ruhengeri isuranziza n’iterambere rimaze kugerwaho kandi mugihe gito rinagaragarira buri wese.

MUHIRE Jean de Dieu yanditse ku itariki ya: 13-02-2014  →  Musubize

ibibazo bitabamo se ko ntaho byagiye,nibyambere ko bitakemutse.urwishe yambwa ruracyayirimo niba ari umuzimu ntaho yagiye usibye ko nabanyirabayazana bazima bkirimo ntanicyo babaye nyuma yo guhunga bakagaruka

nyagakire yanditse ku itariki ya: 11-02-2014  →  Musubize

kubitaho nibyo ariko se namwe nimwubahirize inshingano zanyu mukora ibyo mukwiriye gukorera abakozi bityo nabo babone igihembo cyobyo bakoze.yego udakora ntakarye ariko se utarya we azakora ate.tjr ibibazo by’imishahara mubitaro bya ruhengeri ngo ntamafaranga yo guhemba abakozi.murakabije.

kavos yanditse ku itariki ya: 11-02-2014  →  Musubize

ubwo se yahumurizwa nande abakamuhumurije barahungabanye ubwabo no kudahembwa byabaye ubunyamwunga mubitaro bya Ruhengeri

rukanikigitero yanditse ku itariki ya: 11-02-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka