U Rwanda ruhagaze neza mu kwita ku bafite ubwandu bwa Sida

Icyegeranyo cyashyizwe ahagaragara n’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku bikorwa byo kurwanya indwara ya Sida (UNAIDS), kirerekana ko u Rwanda ruri mu bihugu byagerageje kwita ku bafite ubwandu bwa Sida, rubagezaho ubufasha bushingiye ku miti igabanya ubukana bwa Sida.

Iki cyegeranyo cyerekanye urutonde rw’ibihugu 30 byo ku migabane itandukanye, aho abanduye iyi ndwara bakeneye cyane imiti igabanya ubukana bwa Sida, ariko u Rwanda ntirugaragara kuri urwo rutonde.

Ibyo bisobanuye ko iki gihugu cyakoze akazi gakomeye mu kugeza ku banduye iyi ndwara iyo miti, nubwo nta mibare igaragaza abayikeneye uko bangana mu Rwanda. Impuguke z’ishami rya ONU ryita ku ndwara ya Sida, zivuga ko uko abanduye babona imiti ku bwinshi biba binagaragaza ukugabanuka kw’abandura iyi ndwara.

Muri rusange iki cyegeranyo kigaragaza ko abantu bandura Sida bagabanutse mu buryo bufatika, ku kigereranyo cya 33%. Ubwandu hagati y’ababyeyi banduye Sida n’abana babavukaho ni bwo bwagabanutse cyane ku kigereracyo cya 52%.

Umuyobozi w’ibarurishamibare muri UNAIDS, Peter Ghys, avuga ko iryo gabanuka ku bwandu bw’abana rifite impamvu zatumye ribaho. Ati “Kimwe mu byatumye iri gabanuka ry’ubwandu rishoboka ni gahunda nyinshi zashyizweho zo kugabanya ubwandu buturuka ku babyeyi babyara bujya ku bana bavuka”.

Iki cyegeranyo kivuga ko mu mwaka ushize ku isi hari abantu babarirwa muri miliyoni 35 babana n’ubwandu bwa Sida. Umubare w’abahitanwa n’iyi ndwara na wo waragabanutse, uva kuri 2,300,000 muri 2005 ugera kuri miliyoni 1,600,000 mu mwaka ushize.

Dore urutonde rw’ibihugu 30 biza imbere mu kugira abantu bakeneye cyane imiti igabanya ubukana bwa Sida kurusha ahandi.

1. Angola

2. Brazil

3. China

4. Cameroon

5. Central African Republic

6. Chad

7. Colombia

8. Côte d’Ivoire

9. Democratic Republic of the Congo

10. Ethiopia

11. Ghana

12. India

13. Indonesia

14. Kenya

15. Lesotho

16. Malawi

17. Mozambique

18. Myanmar

19. Nigeria

20. Russian Federation

21. South Africa

22. South Sudan

23. Thailand

24. Togo

25. Uganda

26. Ukraine

27. United Republic of Tanzania

28. Viet Nam

29. Zambia

30. Zimbabwe

Christian Mugunga

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka