Rwamagana: Ubwisungane mu kwivuza bwitabiriwe ku kigero cya 81.5%

Ubuyobozi bw’akarere ka Rwamagana butangaza ko mu gihe habura ukwezi n’igice kugira ngo umwaka wa 2013-2014 urangire, abaturage bagera kuri 81.5% ari bo gusa babashije gutanga ubwisungane mu kwivuza, ari na bwo bubahesha uburenganzira bwo kubona serivise z’ubuvuzi mu mavuriro ya Leta.

Akarere ka Rwamagana gatuwe n’abaturage 313461. Muri bo, 11% bangana na 34481bafite ubwishingizi butandukanye bubafasha kwivuza, naho abasigaye 278980 bakaba basabwa kwibumbira mu bwisungane mu buvuzi (Mutuelle de Santé) kugira ngo babashe kubona serivise z’ubuvuzi.

Abaturage 227369 bangana na 81.5% ni bo babashije kugeza mu mpera z’uyu mwaka w’ingengo y’imari baratanze umusanzu w’ubwisungane ndetse bakaba ari na bo bashobora kwivuza bakoresheje ubu bwishingizi.

Ku rundi ruhande, hagaragara abaturage ibihumbi 51611 bagiye gusoza umwaka batagira ubwisungane mu buvuzi na bumwe, ari na byo byerekana ko aba bantu bashobora kuba batarigeze bivuza muri uyu mwaka ushize wose.

Mu gihe gisaga gato ukwezi n’igice gusigaye kugira ngo umwaka urangire, biragoye ko hari undi muturage wakwinjira muri ubu bwisungane, cyane ko abaturage baba bataratanze umusanzu ku ikubitiro baba bafite cyangwa bitwaje impamvu zitandukanye zirimo amikoro make, imyumvire ikiri hasi ku bwisungane n’ibindi.

Kuri izi mpamvu kandi hiyongeraho ko utanze umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza (Mutuelle de Santé) agomba gutegereza ukwezi kose kukarangira kugira ngo abashe kubona serivise z’ubuvuzi zijyana na bwo.

Umuyobozi wungirije w’akarere ka Rwamagana, ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Madame Muhongayire Yvonne avuga ko ingorane zo kutuzuza ijana ku ijana ubwitabire bwa Mutuelle de Santé ngo zatewe n’abaturage batarumva neza gahunda y’ubwisungane mu kwivuza, bityo ngo bakaba bagiye gukaza ingamba z’ubukangurambaga kandi ngo bakaba bazashyira imbaraga muri gahunda y’ibimina ku buryo bizafasha abaturage gutanga umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza hakiri kare.

Madame Muhongayire avuga ko amatsinda yo gufasha muri ubu buryo yamaze gushyirwaho ku buryo ngo bazafasha mu ntangiriro z’umwaka ugiye gutangira kugira ngo abaturage batange uyu musanzu hakiri kare, maze bibahe inyungu zo kwivuza umwaka wose kuruta ko bayatanga mu mpera z’umwaka.

Mu mwaka wa 2012-2013, akarere ka Rwamagana kari kagejeje ku ijanisha rya 95% by’abitabiriye gutanga umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza. Cyakora, ngo bitewe n’ibarura ry’abaturage nyakuri batuye aka karere ryagaragajwe, ubuyobozi bugiye gukora uko bushoboye bugendeye ku mibare mpamo ku buryo iyi gahunda y’ubwisungane izitabirwa ku rugero rushimishije mu mwaka ugiye gutangira.

Emmanuel Ntivuguruzwa

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka