Rutsiro: Yabonye ingaruka zo kutagira mituweli

Umusore witwa Matayo Dushimirimana yiyemeje gukora ibishobka byose agashaka mituweli, nyuma yo gukora impanuka y’igare agasanga asabwa kwishyura amafaranga menshi kwa muganga, agahitamo kurwarira iwabo.

Dushimirimana w’imyaka 15, utuye mu mudugudu wa Gako mu kagari ka Mwendo mu murenge wa Mukura mu karere ka Rutsiro, yakoze impanuka y’igare tariki ya 21/10/2012, ubwo yari atwaye umugenzi ku igare, nk’uko ari ko kazi ke ka buri munsi asanzwe akora.

Dushimirimana wari utwaye igare ni we wakomeretse, naho umugenzi yari ahetse n’uwo yagonze ntacyo babaye. Ariko agiye kwivuza ku kigo nderabuzima cya Rufungo, bamupfuka ibikomere yari afite mu maso, arara mu bitaro rimwe bukeye ahita ataha kuko ngo bamubwiye ko nahaguma bazamuca amafaranga menshi akumva atazayabona.

Dushimirimana yasanze naguma kwa muganga bazamuca menshi kubera nta mituweli yari afite ahitamo gutaha adakize.
Dushimirimana yasanze naguma kwa muganga bazamuca menshi kubera nta mituweli yari afite ahitamo gutaha adakize.

Dushimirimana kuri ubu urwariye mu rugo, aho aho yizeye ko azagenda yoroherwa buhoro buhoro, ntahakana ko atazi akamaro ka mituweli kuko umwaka ushize yari yayiguze, gusa avuga ko yari ataratanga umusanzu w’uyu mwaka.

Abandi basore bakorana na Dushimirimana mu kazi ko gutwara abagenzi ku magare, bavuga ko mituweli ari ingirakamaro bo baramaze no gutanga umusanzu wabo.

Umwe muri bo witwa Uwera Vincent avuga ko mu minsi ishize yarwaye ibintu byizanye ku mubiri wose, ariko mitiweli yamwishyuriye fagitire y’amafaranga ibihumbi 200 yagombaga gucibwa.

Umuyobozi w’akarere ka Rutsiro, Gaspard Byukusenge, asaba abo baturage gukura isomo kuri uwo musore wakoze impanuka ariko agataha adakize kubera ko ataratanga umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza, abasaba kwihutira kuwutanga.

Mu karere ka Rutsiro, abamaze gutanga umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza bangana na 35% by’abagomba kwiyishyurira bose, naho abo Leta izishyurira bo bangana na 29%. Intego y’akarere ni uko abaturage bose 100% bazaba bari mu bwisungane mu kwivuza.

Malachie Hakizimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka