Rutsiro: Intego yihaye yo kurwanya uburwayi bw’amaso yatumye atorwa nk’umukozi w’indashyikirwa

Pascal Nzasabimana uvura indwara z’amaso mu bitaro bya Murunda yatowe na bagenzi be nk’umukozi w’indashyikirwa n’intangarugero bitewe ahanini n’uburyo yita ku bamugana agamije kugera ku ntego ye yo kurwanya uburwayi bw’amaso mu baturage b’akarere ibitaro biherereyemo.

Kimwe mu byatumye uwo muganga atoranywa nk’umukozi wahize abandi mu gukora akazi ke neza mu bitaro bya Murunda ni ubumenyi bigaragara ko afite mu bijyanye no kuvura amaso, dore ko amaze n’igihe kitari gito akora ako kazi muri ibyo bitaro.
Pascal Nzasabimana amaze imyaka icumi akora mu bitaro bya Murunda.

Yatangiye gukora muri ibyo bitaro mu kwezi kwa kabiri mu mwaka wa 2004 akimara kurangiza amashuri yisumbuye.

Yakozemo imyaka ibiri, mu mwaka wa 2006 ajya kwiga mu cyahoze ari ishuri rikuru ry’ubuvuzi rya Kigali (KHI) kuvura amaso agaruka gukora mu bitaro bya Murunda mu mwaka wa 2009 afite intego yo kurwanya ubuhumyi mu karere, kandi abasha kubigeraho afatanyije n’ibitaro, akarere ka Rutsiro n’igihugu muri rusange.

Umuhati agaragaza mu kuvura amaso watumye bagenzi be bamubona nk'umukozi udasanzwe, na we akaba yabashimiye agaciro bahaye akazi akora.
Umuhati agaragaza mu kuvura amaso watumye bagenzi be bamubona nk’umukozi udasanzwe, na we akaba yabashimiye agaciro bahaye akazi akora.

Bumwe mu buryo yakoresheje kugira ngo agere ku ntego ye burimo gukangurira abaturage kwisuzumisha amaso, ibyo ndetse akaba yarabikoraga yifashishije ubutumwa bwakunze kugaragara kuri imye mu myenda ye yambara iriho ubutumwa bugira buti “isuzumishe amaso”.

Ngo hari abantu bamusekaga iyo babonaga yambaye umwenda wanditseho ayo magambo, ariko we ntabyiteho kuko yabaga azi ko ari uburyo bworoshye bwo kugeza ubwo butumwa ku bantu benshi babukeneye.

Akimara kwiga ibijyanye no kuvura amaso, Nzasabimana yabwiye umwe mu bamwigishaga ko azajya gukora i Murunda mu karere ka Rutsiro, ariko uwo mwalimu ntiyabyishimira, akumva atamugira inama yo kujya gukora aho hantu kandi yari mu bantu ba mbere bake cyane igihugu cyari kibonye bafite ubumenyi buhagije mu kuvura amaso.

Ati “byaje kurangira nje gukora i Murunda, ariko intego ari ya yindi yo kugira ngo abantu bahumye kubera indwara zishobora kuvurwa cyangwa kwirindwa, tubashe kubafasha kureba.”

Abakozi b'ibitaro ni bo bahisemo mugenzi wabo bamwemeza nk'umukozi wabaye indashyikirwa mu mwaka ushize.
Abakozi b’ibitaro ni bo bahisemo mugenzi wabo bamwemeza nk’umukozi wabaye indashyikirwa mu mwaka ushize.

Ibyo ngo ntabwo ari intego ye gusa, ahubwo aba ashaka kugira uruhare mu ntego igihugu cy’ihaye ijyanye n’icyerekezo 2020 ko buri muntu wese agomba kuzaba afite uburenganzira mu kureba.

Nzasabimana ashimira ibitaro bya Murunda ndetse n’akarere ka Rutsiro muri rusange kubera uruhare badahwema kugaragaza kugira ngo ibikorwa by’ubuvuzi bw’amaso bigende neza.

Ibi abishingira kuri gahunda y’ibikorwa yateguye mu bihe bishize, ayishyikiriza izo nzego na zo ziyishyikiriza abafatanyabikorwa banyuranye bemera gutera inkunga ibyo bikorwa byatumye mu karere ka Rutsiro habaho gahunda idasanzwe yatumye abaturage benshi bitabira kwisuzumisha no kwivuza amaso.

Igihembo cy’amafaranga ibihumbi ijana yahawe tariki 02/05/2014 nk’umukozi wabaye indashyikirwa mu bitao bya Murunda ngo kiramutera umwete wo kurushaho gukora akazi ke neza, aharanira gutanga serivisi nziza no kwakira umurwayi uje umugana mu buryo bwihuse kandi nta kindi kiguzi. Ikindi azihatira ngo ni ugukomeza umuco mwiza wo gukorana na bagenzi be nk’ikipe kugira ngo akazi karusheho kugenda neza.

Umuyobozi w'ibitaro bya Murunda yashishikarije abakozi babyo kurushaho kunoza umurimo bakora kuko ari byo bizahesha agaciro ibitaro n'abakozi muri rusange.
Umuyobozi w’ibitaro bya Murunda yashishikarije abakozi babyo kurushaho kunoza umurimo bakora kuko ari byo bizahesha agaciro ibitaro n’abakozi muri rusange.

Umuyobozi w’ibitaro bya Murunda, Dr Eugene Niringiyimana, asobanura ko intego yo kurushaho gukora akazi neza no gutanga serivisi atari iby’uwo mukozi wenyine ahubwo ko ari n’intego y’ibitaro byose muri rusange.

Kunoza umurimo no gutanga serivisi nziza ku bagana ibyo bitaro ngo bizatuma umutungo w’ibitaro wiyongera, bityo ibitaro bibashe kugera ku ntego yabyo yo kwigira, ibi bikaba bijyanye n’insanganyamatsiko y’uyu mwaka yagendeweho mu kwizihiza umunsi w’abakozi, intego ibashishikariza gukora bagamije kwigira, aho kwicara gusa no gutegereza inkunga zituruka iyo bigwa.

Malachie Hakizimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

ayamafaranga nimake ujyanisssshije nubwwwwitangee numuraaava akorana kugirango abanyarwanda bagumane ubuzimz buzima buzira umuze

mike yanditse ku itariki ya: 5-05-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka