Rutsiro: Ibitaro bya Murunda byabonye Laboratwari nshya ifite agaciro ka miliyoni 250

Ubuyobozi bw’ibitaro bya Murunda n’akarere ka Rutsiro muri rusange barishimira ko muri ibyo bitaro bimwe rukumbi mu karere kose huzuye inyubako nshya n’ibikoresho bigezweho byifashishwa mu gusuzuma ibizamini, ibyo bikazagira uruhare mu kunoza serivisi z’ubuvuzi zitangirwa kuri ibyo bitaro.

Iyo nyubako yubatswe ku bufatanye n’umushinga wa Global Fund yuzuye itwaye amafaranga y’u Rwanda angana na miliyoni 65, hakongerwaho ibikoresho bishya byashyizwemo ikagera muri miliyoni zirenga 250, nk’uko byasobanuwe n’umuyobozi w’ibitaro bya Murunda, Dr Eugene Niringiyimana.

Ibitaro bya Murunda byatangiye gukorera muri iyo nyubako guhera mu kwezi kwa gatatu k’uyu mwaka wa 2014. Umuyobozi w’ibitaro bya Murunda avuga ko iyo Laboratwari yubatswe mu rwego rwo guteza imbere ubuvuzi, by’umwihariko Laboratwari z’ikitegererezo mu gihugu, bikaba bifasha ibitaro kurushaho kunoza no gutanga serivisi yihuse ku bakiriya bagana ibitaro, by’umwihariko ababa bazikeneye cyane cyane abari mu bitaro n’abarwayi.

Icyakora n’abifuza ubuvuzi cyangwa se kwirinda indwara, gukurikirana uburwayi bwa karande (indwara zidakira), ngo na bo ubu bashobora guhabwa serivisi nziza kubera ko ibizamini byose by’ibanze mu gukurikirana ubuzima bw’umurwayi ibyo bitaro bibasha kubikora, kandi bakabikora bakurikije amahame remezo agenga ubuvuzi cyangwa se ibyo umuntu yakwita ubuziranenge buri ku rwego rw’igihugu ndetse no ku rwego mpuzamahanga.

Buri cyumba gisuzumirwamo ibizamini by'ubwoko bumwe kikagira n'ibikoresho bigezweho mu gusuzuma ibyo bizamini mu gihe mbere serivisi zitandukanye zabyiganiraga mu cyumba kimwe.
Buri cyumba gisuzumirwamo ibizamini by’ubwoko bumwe kikagira n’ibikoresho bigezweho mu gusuzuma ibyo bizamini mu gihe mbere serivisi zitandukanye zabyiganiraga mu cyumba kimwe.

Iyo Laboratwari nshya ifite umwihariko w’uko buri kintu cyose gipimirwa mu cyumba cyacyo cyabugenewe. Buri serivisi ifite icyumba cyihariye ikagira n’ibikoresho byayo byo gupima uburwayi runaka, mu gihe mbere wasangaga ibintu byinshi bikorerwa mu cyumba kimwe, ibyo bigatuma basigaye babasha gutanga serivisi nziza no gutanga ibisubizo byizewe.

Urwintwari Jean de la Croix, ushinzwe Laboratwari y’ibitaro bya Murunda yagize ati “uko yabaye nini, twagerageje kunoza serivisi dutanga, twongera n’ubushobozi bw’ibikorwa twakoraga. Aho twakoreraga mbere hari hato, none ubu dusigaye twisanzuye, urabona ko buri serivisi n’ibikoresho byayo bigiye bifite aho biherereye.”

Bimwe mu bikoresho bishya baguze bihenze birimo imashini ipima amaraso, hakabamo imashini ipima abasirikari b’umubiri mu maraso by’umwihariko ku bantu bafite ubwandu bwa virusi itera SIDA.

Ibitaro birateganya no gushyiramo ibikoresho bizajya byifashishwa mu kumenya niba umurwayi afite mikorobe, ndetse by’umwihariko no kumenya ubwoko bwa mikorobe umurwayi afite(culture bactériologique).

Hari ikibazo cy’abakozi badahagije

Umukozi ushinzwe iyo nyubako itangirwamo ikanasuzumirwamo ibizamini kuri ibyo bitaro bya Murunda avuga ko ikibazo bafite gikomeye ari uko abakorera muri iyo nyubako ari bake agereranyije n’abakenewemo.

Ati “turi batandatu gusa, kandi umubare wakagombye kurenga. Jye numva tubaye bake twakagombye kuba nk’icumi. Bidusaba gukora igihe kirekire, kandi iyo hagize ugira ikibazo ntakore, biba ngombwa ko hasigaramo abantu bake bakavunika cyane.”

Iyi nyubako nshya yagize uruhare mu kunoza serivisi no gutanga ibisubizo byizewe ku bizamini biba byakozwe.
Iyi nyubako nshya yagize uruhare mu kunoza serivisi no gutanga ibisubizo byizewe ku bizamini biba byakozwe.

Kuri icyo kibazo cy’uko abakozi bayo ari bake, ugereranyije n’akazi kenshi kaba karimo, umuyobozi w’ibitaro bya Murunda abajijwe gahunda iriho yo gukemura icyo kibazo, yasobanuye ko ikibazo cy’ubuke bw’abakozi kigaragara mu rwego rw’ubuzima muri rusange.

Uwo muyobozi yavuze ko ubu abakozi ibitaro bikoresha ari abo bifitiye ubushobozi bwo guhemba, ariko uko umwaka utangiye, mu iteganyamigambi ngo barongera bagateganya abakozi bashya baziyongeraho.

Indi mpamvu ituma abakozi ari bake kuri ibyo bitaro ngo ni uko abakozi bakenewe ku isoko ry’umurimo bashobora kuboneka ari bake, bityo hakabaho kubagabana n’ibindi bitaro biba bibakeneye ari byinshi.

Umuyobozi w’ibitaro bya Murunda, Dr Eugene Niringiyimana, avuga ko hari ingamba zo kurushaho gutanga agahimbazamusyi ku bakozi, ndetse n’abakozi b’ibitaro tukarushaho kubafasha kubona ibikoresho bifashisha mu kazi bya buri munsi, ndetse no gukomeza gukora ubuvugizi kugira ngo zimwe mu nzitizi zituma abakozi benshi bitabira kuza gukora mu bitaro bya Murunda.

Malachie Hakizimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

iyo ntabwo igezweho kabisa muzarebe iya gihundwe hosp,iya rwamagana hosp,iya nyagatare hosp,iya byumba hosp,ruhengeri hosp,gisenyi hosp, maze mubone kuvuga barabasize rwose kuko zo ziri ku rwego internetional

nayombi yanditse ku itariki ya: 15-05-2014  →  Musubize

mugutanga isoko ryo kubaka ,laboratoire de l’hopital de district hari plan yayo,kuki atariyo barebeyeho? avec acreditation (gushyira laboratoire des hopitaux des distict ku rwego mpuzamahanga)iyonyubako ntiyemewe!!! [email protected]

amahame kayitare yanditse ku itariki ya: 15-05-2014  →  Musubize

ibisambo gusa milioni 250 zakubaka inzu nkiriya!!!! muzajye no mubindi bitaro byose iriya niyo nyubako babeshya ngo barubaka ibigezweho laboratoire ifite umuryango umwe nta exit igira nta airconditioners zirimo utwumba twa mafuti lavabo ziteye asyi ngo milioni 250.

clara yanditse ku itariki ya: 13-05-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka