Rutsiro : Bamufatanye amoko 13 y’imiti acuruza mu buryo bwa magendu

Umucuruzi witwa Bisekere François ari mu maboko ya polisi ikorera mu karere ka Rutsiro, akurikiranyweho icyaha cyo kugura imiti ya magendu no kuyicuruza mu baturage nta burenganzira abifitiye.

Bisekere François asanzwe ari umucuruzi mu isantere ya Gakeri mu murenge wa Ruhango mu karere ka Rutsiro. Ubuyobozi bw’inzego z’ibanze bwabonye amakuru yuko acuruza imiti ya magendu bubimenyesha polisi, bagerayo ku itariki 05/08/2013 bagenzura aho acururiza basanga koko iyo miti arayifite.

Shumbusho Eugene usobanukiwe ibijyanye n’imiti , akaba ayobora ikigo gishinzwe gutanga imiti mu bigo nderabuzima no mu bitaro byo mu karere ka Rutsiro na we yagiye kureba iyo miti.

Avuga ko bamusanganye amoko agera kuri 13 y’imiti yacuruzaga harimo imiti ivura indwara ziterwa na mikorobe ziba zinjiye mu mubiri (antibiotiques), bamusangana imiti ikoreshwa mu kugabanya umuriro no kuvura umutwe, imiti y’inkorora, imiti ikoreshwa inyuma ku ruhu mu rwego rwo gusukura aharwaye mu gihe ushaka kuhapfuka cyangwa se ushaka gutera urushinge.

Imwe mu miti bamusanganye yarengeje igihe, indi nta gihe ntarengwa cyo gukoreshwa igaragaza.
Imwe mu miti bamusanganye yarengeje igihe, indi nta gihe ntarengwa cyo gukoreshwa igaragaza.

Imwe muri iyo miti ntabwo igaragaza itariki ntarengwa yo gukoreshwa. Uburyo ibitse na bwo ntibukwiye kuko ipfunyitse mu masashi. Aho yayibikaga ayicuruza na ho ngo harakemangwa kuko yayicuruzaga rwihishwa, akayibika ahantu hakonje mu rwego rwo kuyihishahisha bikayiviramo kwangirika.

Mu miti bamusanganye harimo imwe n’imwe itagikoreshwa mu Rwanda bitewe n’ubushobozi budahagije yifitemo mu guhangana n’ indwara. Kuba ayicuruza ngo ni ikibazo gikomeye kuko atemerewe kugura no gucuruza imiti. Ngo ashobora guteza ikibazo gikomeye cy’uburozi ku baturage kubera ko atigeze yiga ibijyanye n’ubuvuzi.

Ibyo kandi ngo bibangamira inzego z’ubuvuzi kuko icyo gihe abaturage ntabwo bagana ibigo nderabuzima ahubwo bakomeza kwizera uwo muntu kandi rimwe na rimwe ibyo abaha bidashobora kubakiza ndetse akabibaha ku giciro gihanitse.

Bisekere avuga ko iyo miti ayivana i Rubavu, aho yajyagayo akahahurira n’umuntu uyifite uzwi ku izina rya mama Aline bakayigura. Uwo mama Aline na we ngo aba ayifite agenda ayiranguza mu buryo butemewe, uwo yise umu “chora chora”.

Ngo bavuganaga kuri telefoni, bagahurira ahantu mu mujyi i Rubavu akayimuha na we agahita amwishyura.

Icyakora uwo mucuruzi yavuze ko iyo miti atari iye, ahubwo ko ari iy’undi muntu ucururiza aho bita ku Mungoti mu karere ka Rutsiro wayimutumaga i Rubavu noneho akamuhemba. Amazina ye ngo ntabwo ayazi usibye numero ze za telefoni afite.
Uwayimutumaga ngo yamwandikiraga amazina yayo ku gapapuro, yagerayo akagahereza ucuruza iyo miti akayimuha akurikije iyanditse kuri ako gapapuro kuko we ubusanzwe ngo adasobanukiwe n’ibijyanye n’imiti.

Bisekeri avuga ko gucuruza imiti atabyemerewe ngo yabitewe no gushakisha amafaranga.
Bisekeri avuga ko gucuruza imiti atabyemerewe ngo yabitewe no gushakisha amafaranga.

Avuga ko imiti bamufatanye yari yayiranguje amafaranga ibihumbi 150, akaba uwayimutumye ngo yari kumuhemba ibihumbi 10.

Icyakora umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Kavumu gaherereyemo santere ya Gakeri uwo Bisekere acururizamo yavuze ko iyo miti Bisekere na we ubwe ayicuruza kuko kugira ngo bamutahure byagizwemo uruhare n’abaturage basanzwe bajya kuyihagura.

Uwo mucuruzi yemera amakosa yakoze yo kugura imiti kandi atabyemerewe agasaba imbabazi, akavuga ko yabitewe no gushaka amafaranga.

Mu karere ka Rutsiro aho kugurira imiti mu bacuruzi bigenga haracyari hacye ku buryo habonekamo amaguriro y’imiti abiri mato, na yo afite urutonde ruto rw’imiti bashobora gutanga (comptoir pharmaceutique)
Imiti myinshi abaturage bakoresha bayifatira ku mavuriro ya Leta kuko nta n’ivuriro ryigenga riboneka mu karere.

Kuba ubucuruzi bw’imiti n’ubuvuzi bukorwa n’abantu ku giti cyabo bukiri ku rwego rwo hasi mu karere ngo bishobora kuba biterwa n’uko abashoramari bataratinyuka kuza kuhakorera kubera ko ari akarere k’icyaro, bagakeka ko batabona abakiliya, ariko na none ngo si cyo cyatuma abantu bigira inama yo kuyicuruza mu buryo butemewe kuko hari amategeko abahana, nk’uko Shumbusho yabisobanuye.

Malachie Hakizimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka