Rusizi: Abayobozi b’amadini barakangurirwa kwibutsa abayoboke babo kugura mutuelle

Hagamijwe gushakira abaturage ubuzima bwiza buzira indwara, kuwa 13/09/2013, abayobozi b’amadini n’amatorero bo mu karere ka Rusizi bibukijwe gushishikariza abayoboke babo kugura ubwisungane mu kwivuza kuko roho nzima utura mumubiri muzima.

Umuyobozi ushinzwe ubwisungane mu kwivuza mu karere ka Rusizi, Bajyinama Athanasi, yabwiye aba banyamadini ko babishatse bazamura umubare w’ubwisungane mu kwivuza muri aka karere kuko ngo bavuga rikijyana mu bayoboke babo.

Abayobozi b'ubwisungane mu kwivuza basaba abanyamadini ubukangurambaga mu bayoboke babo.
Abayobozi b’ubwisungane mu kwivuza basaba abanyamadini ubukangurambaga mu bayoboke babo.

Perezida w’inama y’ubutegetsi bwa Mutuelle mu karere ka Rusizi, Ngirimana Gedeo, nawe yakanguriye aba banyamadini kugaragaza ubufatanye bukomeye kuko bayoboye imbaga y’Abanyarwanda nyinshi kandi babumvira.

Yabasabye gutanga umusanzu wabo mu kurengera ubuzima bw’abayoboke babo n’Abanyarwanda muri rusange kuko ngo gusenga gusa bitarimo kwiteganyiriza uko ugomba kubungabunga ubuzima bwawe ari ntaho byabageza.

Abanyamadini biyemeje ubukangurambaga bukomeye mu bayoboke.
Abanyamadini biyemeje ubukangurambaga bukomeye mu bayoboke.

Abanyamadini bari bari muri iyi nama bunguranye ibitekerezo bitandukanye bemeza ko bagiye gukora ubukangurambaga bukomeye haba mu matangazo no mu ijambo ry’Imana kugirango naroho yabo irusheho gutura mu mubiri muzima nk’uko ijambo ry’Imana ribivuga.

Kugeza ubu, abaturage 25% by’abatuye akarere ka Rusizi nibo bamaze gutanga umusanzu wabo wo mu bwisungane mu kwivuza.

Musabwa Euphrem

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Nimbomba ko abanyamadini bakangurira abayoboke babo kugira ubwishingizi b’indwa kuko Roho nzima igomba gutura mu mubiri muzima kandi bakanabakangurira by’umwihariko gukora imishinga ibyara inyungu kugira ngo bajye babona ubwishingizi byoroshe bashyiraho insina ya Mitiweli, Inkoko ya Mitiweli, umubyizi wa Mitiweli, ikawa ya Mitiweli ibyo nibyo bizaduhesha agaciro kuko kutagira ubwishingizi bw’ubuzima ni ukunyarwa....!!

Bajyinama Athanasea yanditse ku itariki ya: 18-09-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka