Rusizi: Abariye amafaranga y’ubwisungane mu kwivuza barasabwa kuyagarura bidatinze

Mu gihe abaturage basabwa umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza y’umwaka wa 2014 hari amafaranga agera kuri miliyoni 14 yatanzwe n’abaturage ariko yariwe n’abayobozi b’ibimina bari bashinzwe kuyageza ku makonti ya za mituweli.

Ni muri urwo rwego umuyobozi w’akarere ka Rusizi Nzeyimana Oscar yasabye ko mu gihe kitarenze iminsi 10 abariye aya mafaranga bo mu mirenge itandukanye y’aka karere dore ko banabyemera bagomba guhita bayagarura.

Kurya amafaranga y’ubwisungane mu kwivuza muri aka karere ngo bimaze kuba akamenyero kuko buri mwaka hatabura kunyerezwa amafaranga asaga miliyoni zirenga 5. Mu myaka itatu ishize hanyerejwe miliyoni 14 mu gihe muri uyu mwaka urangiye wa 2014 w’ubwisungane mu kwivuza hamaze kunyerezwa miliyoni 7.

Abashinzwe kwakira amafaranga y’ubwisungane mu kwivuza ngo bayakoresha ibyabo aho hari umwe muribo wo mu murenge wa Nyakarezo wayashinzemo butike y’ubucuruzi ariko iyo bamwishuje avuga ko atabona icyo yishura.

Nzeyimana Oscar, umuyobozi w'akarere ka Rusizi asaba ko abanyereje amafaranga y'ubwisungane bayagarura ku bw'ineza.
Nzeyimana Oscar, umuyobozi w’akarere ka Rusizi asaba ko abanyereje amafaranga y’ubwisungane bayagarura ku bw’ineza.

Umuyobozi w’akarere ka Rusizi yabwiye abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge ko iri atari ideni ryo kuvuga ngo barishyuza abasaba kwirinda gukoresha iyo mvugo kuko abo bantu ari babihemu bakomeye kuko bahemukiye abaturage bakarya amafaranga yabo y’ubwisungane mu kwivuza aho aba baturage bagaragazwa nkaho batishyuye kandi nyamara baratanze amafaranga yabo.

Ibyo ngo biri muri bimwe mu bica abaturage intege mu kwihutira gutanga umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza kuko n’ayo batanga ngo atagera aho agomba kujya.

Umuyobozi w’akarere ka Rusizi yavuze ko mugihe aba babihemu batagaruye aya mafaranga ngo bagomba gukurikiranya bagashyikirizwa ubutabera.

Musabwa Euphrem

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ayayayay!!!Uyu mu mayor ndamugaye, ubu se ibisambo byingingirwa gusubiza ibyibano cyangwa bisaba imbabazi birimo guhondagurwa bijya kwerekana aho byahishe ibyibano!!! Ngo nibayazane ku neza? Cyangwa bakwiye gufungwa agatangwa n’imiryango yabo ahubwo?

Simbyemera yanditse ku itariki ya: 8-07-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka