Rulindo: Ubushinwa bwateye inkunga ibitaro bya Kinihira

Inzobere z’Abashinwa b’abaganga basuye ibitaro bya Kinihira biri mu karere ka Rulindo tariki 27/9/2013 babitera inkunga irimo ibikoresho bya mudasobwa n’ imiti ikoreshwa mu buvuzi bw’amenyo.

Nk’uko byatangajwe na Ambassaderi w’Ubushinwa mu Rwanda, Shen Yong Xiang, ngo uruzinduko rwe n’abo baganga rwari rugamije gufasha abaturage batuye intara y’Amajyaruguru mu bijyanye n’ubuvuzi bw’indwara zitandukanye ikindi ngo ni ugusangira ubumenyi n’ubuhanga n’abaganga bo mu bihugu byombi.

Nyuma yo gutambagizwa inyubako igize ibi bitaro, Ambassaderi w’Ubushinwa mu Rwanda yavuze ko igihugu gifite byinshi gifasha u Rwanda haba mu bijyanye n’uburezi ,ubuvuzi n’ibindi.

Ambasaderi w'Ubushinwa yatanze inkunga mu bitaro bya Kinihira.
Ambasaderi w’Ubushinwa yatanze inkunga mu bitaro bya Kinihira.

Yakomeje avuga ko igihugu cye kitazahwema gufatanya n’abanyarwanda gushakira hamwe icyateza imbere abaturage.

Guverineri w’intara y’Amjyaruguru, Bosenibamwe Aimee, yavuze ko ashimishwa cyane n’inkunga igihugu cy’ubushinwa gikomeje gutera intara y’amajyaruguru ahagarariye ngo kuko bigaragaza imibanire myiza iri hagati y’ibihugu byombi.

Yagize ati “Kuba igihugu cy’ubushinwa gikomeje kudutera inkunga muri byinshi, ni ibyo kwishimirwa, ibi bigaragaza ko hari imibanire myiza hagati y’ibihugu byacu. Ndasaba abaturage kumenya gukoresha neza inkunga baba bahawe, bitabira kugana ibi bitaro, kuko ibikoresho byo kubitaho birahari bihagije.”

Abaganga b'Abashinwa bazafatanya n'ab'ibitaro bya kinihira kuvura abarwayi.
Abaganga b’Abashinwa bazafatanya n’ab’ibitaro bya kinihira kuvura abarwayi.

Umuyobozi w’intara y’amajyaruguru yakomeje asaba abaturage bivuriza muri ibyo bitaro kurushaho gushishikariza abandi kubigana, birinda umuco wo kurembera mu rugo.

Yasabye kandi ababyeyi kugana ibitaro mu gihe bagiye kubyara aho kugira ngo babyarire mu ngo bahure n’ibibazo kandi ibitaro bihari n’ibikoresho byiza byo kubitaho.

Akaba yanaboneyeho kwibutsa abaturage bo mu karere ka Rulindo gutanga umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza, dore ko byagaragaye ko aka karere ari ko kaza ku mwanya wa nyuma mu ntara y’amajyaruguru mu bwitabire bwo gutanga mituelle de santé.

Umuyobozi w’ibi bitaro bya Kinihira, Utumatwishima Abdallah, wavuze ko ubwitabire bw’abaturage bagana ibi bitaro bukiri buke cyane, akaba yasabye abaturage bo mu karere ka Rulindo kimwe n’batuye hafi yabyo, ko bakwitabira kubigana, kandi bakanashishikariza bagenzi babo kuza kubyivurizamo, ngo kuko bifite abaganga b’abahanga kandi bakaba bafite n’ibikoresho bigezweho.

Hortense Munyantore

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka