Nyanza: Abadage biyemeje kuvugurura servisi y’ubuvuzi bw’amenyo

Abadage bo mu kigo cya MDH AG Mamisch Dental Health bemereye Ibitaro by’akarere ka Nyanza inkunga yo kuvugurura serivisi y’ubuvuzi bw’amenyo yari isanzwe ikorera muri ibyo bitaro ariko nta bikoresho bihagije ifite.

Itsinda ry’Abadage batatu ryageze mu bitaro by’akarere ka Nyanza kuri uyu gatatu tariki 24/07/2013 ryakirwa n’umuyobozi w’akarere ka Nyanza Murenzi Abdallah ari hamwe na Dr Guillain Lwesso umuyobozi wungirije w’ibitaro bya Nyanza.

Mu byo babanje gukora harimo gusura ibice binyuranye byaho serivisi y’ubuvuzi bw’amenyo ikorera nyuma bagaragaza ko hagiye kuvugururwa ndetse hakanashyirwamo ibikoresho bijyanye n’igihe muri ubwo buvuzi.

Dr T. Charles Mamisch wari uyoboye itsinda ryabo bari kumwe nka John Mamisch na Tarek Mamisch yavuze ko ibitaro by’akarere ka Nyanza bigiye kuvanwa ku rwego byari biriho bigashyirwa ku rundi rwego rwisumbuye cyane cyane mu itangwa rya servisi z’ubuvuzi bw’amenyo ku barwayi baza babigana.

Abo Badage bakiriwe n'umuyobozi w'akarere Nyanza abatambagiza ibitaro by'ako karere.
Abo Badage bakiriwe n’umuyobozi w’akarere Nyanza abatambagiza ibitaro by’ako karere.

Ikindi yatangaje n’uko abaganga b’inzobere baturutse mu gihugu cy’Ubudage bazajya baza guhatanga servisi ndetse n’abaganga baho bakoherezwa iwabo mu mahugurwa anyuranye ajyanye n’ubwo buvuzi.

Mu mirimo y’ibanze yo kuvugurura ibyo bitaro muri servisi y’ubuvuzi bw’amenyo hazatangwa amafaranga akabakaba miliyoni 5 z’amafaranga y’u Rwanda nk’uko Dr T. Charles Mamisch yakomeje abitangaza.

Nyuma y’amasezerano y’ubufatanye buri hagati y’akarere ka Nyanza n’abo Badage bateganya kandi kubaka ibitaro byihariye birebana n’ubuvuzi bw’amenyo kugira ngo abaturage b’aka karere barusheho koroherezwa mu ngendo bakoraga bajya kwivuriza ahandi.

Umuyobozi w’akarere ka Nyanza Murenzi Abdallah yatangaje ko ubufatanye bwabo n’abo Badage bazobereye mu bintu by’ubuvuzi bw’indwara z’amenyo buzatuma abaturage babonera servisi hafi yabo kuruta uko bajyaga kuyishakira kure yabo bikabatwara amafaranga menshi.

Icyumba servisi y'ubuvuzi bw'amenyo ikoreramo mu bitaro bya Nyanza.
Icyumba servisi y’ubuvuzi bw’amenyo ikoreramo mu bitaro bya Nyanza.

Ibyo byanashimangiye kandi na muganga wungirije w’ibitaro bya Nyanza Dr Guillain Lwesso wavuze ko ibyo bitaro byabo bigiye kujya bitangirwamo servisi zo mu rwego rwo hejuru ndetse n’abaganga bagakorera amahugurwa mu gihugu cy’Ubudage abafasha kongera ubumenyi ku bwo bari basanganwe.

Aba badage bagiye gukorana n’akarere ka Nyanza biturutse ku muturage wo muri aka karere wabasabye nk’inshuti ze kugira icyo bafasha akarere avukamo maze nabo baza kubimwemerera nk’uko Murenzi Abdallah umuyobozi w’aka karere yabitangaje.

Jean Pierre Twizeyeyezu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Bravo Abdalla urasobanutse . ariko ntibizabe nka Karisimbina Gaz methan nibindi tutarondoye. ariko wowe nk’Intore isobanutse turakwizera ko imvugo yawe ariyo ngiro. komerezaho utuzanire nibindi . icyo na kwisabira nikimwe nukigeraho uzaba weshe imihigo y’igihe cyose.kangurira abantu kubaka Inyanza no gushyira ishora mari inyanza kandi.icyo nugishyira muri gahunda zawe ziri priorite uzajya gushingwa andi mabanga ukoze igikorwa gihambate
Nkwifurije igisibo cyiza kandi ugire amahoro.

Ruhina Sabiti yanditse ku itariki ya: 25-07-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka