Nyamirama: Abajyanama b’ubuzima baguze imodoka ya miliyoni 15 izabafasha kwiteza imbere

Abajyanama b’ubuzima bo mu murenge wa Nyamirama mu karere ka Kayonza baguze imodoka yo mu bwoko bwa Toyota Dyna ku mafaranga miliyoni 15 ikazabafasha kurushaho kwiteza imbere.

Abajyanama b’ubuzima bakora akazi k’ubukorerabushake, ariko hari amafaranga minisiteri y’ubuzima ibagenera buri gihembwe bitewe n’ibikorwa bakoze byo kurengera ubuzima bw’abaturage.

Ayo mafaranga ngo ni yo bifashishije bagura iyo modoka; nk’uko bivugwa na Muvandimwe Anaclet ushinzwe ibikorwa by’ubuzima rusange mu murenge wa Nyamirama.

Ati “Abashinzwe ibikorwa by’abajyanama b’ubuzima ku kigo nderabuzima no ku murenge basuzuma ibikorwa buri mujyanama w’ubuzima yakoze, bagatanga raporo muri minisiteri y’ubuzima na fagitire y’ibyo bikorwa, minisiteri ikohereza amafaranga buri gihembwe agashyirwa kuri konti ya koperative kugira ngo akoreshwe ibikorwa by’iterambere”.

Muvandimwe Anaclet ushinzwe ibikorwa by'ubuzima rusange mu murenge wa Nyamirama.
Muvandimwe Anaclet ushinzwe ibikorwa by’ubuzima rusange mu murenge wa Nyamirama.

Mu bikorwa by’abajyanama b’ubuzima bisuzumwa harimo kureba uko bajyanye abarwayi kwa muganga no kubashishikariza kwivuza hakiri kare, gukangurira abaturage kwipimisha SIDA no kujyana abagore kubyarira ku kigo nderabuzima.

Ibyo bikorwa ngo bihabwa agaciro akaba ariho ikipe ikora isuzuma ihera ikora fagitire yohereza muri minisiteri y’ubuzima.

Mbere y’uko abo bajyanama b’ubuzima bagura iyo modoka babanje kwibumbira muri koperative. Buri mujyanama w’ubuzima yatanze umugabane shingiro ungana n’amafaranga ibihumbi 25.

Mu gihe cy’amezi agera kuri ane iyo modoka ngo imaze ikora, imaze kwinjiza amafaranga Rwanda arenga gato miliyoni n’igice, kuko yinjiza nibura ibihumbi 500 buri kwezi nk’uko Muvandimwe abivuga.

Cyakora abajyanama b’ubuzima ntibaratangira kubona inyungu zikomoka kuri iyo modoka kuko bagitegereje ko izabanza kwishyura amafaranga yayiguze bakabona kujya bagabana inyungu yabinjirije.

Nta yandi mafaranga umujyanama w’ubuzima asabwa yo gukoresha imodoka igihe yagize ikibazo kuko ikoreshwa n’amafaranga yinjije.

Biteganyijwe ko mu gihe cy’imyaka itatu iyo modoka izaba yamaze kwishyura amafaranga yayiguze hari n’inyungu zifatika, icyo gihe ngo ni bwo abajyanama b’ubuzima bazatangira kugabana izo nyungu.

Amafaranga minisiteri y’ubuzima igenera abajyanama b’ubuzima mu murenge wa Nyamirama, 70% bya yo bisigara mu isanduku ya Koperative y’abajyanama b’ubuzima agakoreshwa mu bikorwa bibyara inyungu, hanyuma 30% asigaye akaba ariyo umujyanama w’ubuzima ahabwa akaba yayakoresha uko abyifuza.

Cyprien M. Ngendahimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka