Nyamasheke: Hatangijwe icyiciro cya kabiri cyo kubaka cy’Ivuriro rya Wimana

Abayobozi n’abaturage mu karere ka Nyamasheke, kuri uyu wa Kabiri tariki ya 18/02/2014 basubukuye ku mugaragaro icyiciro cya kabiri cyo kurangiza kubaka Poste de Santé ya Wimana iri mu kagari ka Wimana mu murenge wa Ruharambuga mu karere ka Nyamasheke.

Abaturage b’akagari ka Wimana bishimiye isubukurwa ryo kubaka iyi nzu ya Poste de Santé ya Wimana maze bavuga ko bishimangira gahunda y’imiyoborere myiza y’u Rwanda irangajwe imbere na Perezida Paul Kagame, nk’uko bamwe bagiye babivugira mu ruhame mu nteko y’abaturage b’imirenge itatu ya Ruharambuga, Bushenge na Karengera ubwo bari mu biganiro byahariwe imiyoborere myiza.

Abaturage bishimiye iyubakwa ry'ivuriro hafi yabo maze bacinya akadiho n'abayobozi.
Abaturage bishimiye iyubakwa ry’ivuriro hafi yabo maze bacinya akadiho n’abayobozi.

Inzu yasubukuwe kubakwa ku cyiciro cya kabiri igeze ku kigero cya «charpente», bikaba biteganywa ko izaba yuzuye bitarenze ukwezi kwa Kamena 2014, ku buryo umwaka w’ingengo y’imari utaha uzatangira abaturage bayivurizamo.

Ikishimirwa kurushaho ngo ni uko iri vuriro ryubakwa ku misanzu y’abaturage b’akagari ka Wimana mu murenge wa Ruharambuga kandi ngo aba baturage bakaba bagaragaza ishyaka mu kwiyubakira iri vuriro.

Poste de Santé ya Wimana yatangiye kubakwa mu kwezi kwa Nyakanga 2013, ku misanzu y’abaturage ndetse n’inkunga y’ingoboka (Ubudehe). Ku ngengo y’imari ya miliyoni 22 z’amafaranga y’u Rwanda, uruhare rw’abaturage rugera kuri miliyoni 10 naho inkunga y’ingoboka ikaba miliyoni 12.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'umurenge wa Ruharambuga (iburyo) aganira n'Umuyobozi wungirije w'akarere uburyo imirimo yo kubaka Poste de Sante igiye gukomeza.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Ruharambuga (iburyo) aganira n’Umuyobozi wungirije w’akarere uburyo imirimo yo kubaka Poste de Sante igiye gukomeza.

Ubwo yaganiraga n’abaturage, Umuyobozi wungirije w’akarere ka Nyamasheke, ushinzwe imari n’iterambere ry’ubukungu, Bahizi Charles yabasabye gukomeza umuco wo kwigira kandi bakarangwa n’indangagaciro zo gusigasira ibyiza bagejejweho n’imiyoborere myiza.

Emmanuel Ntivuguruzwa

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ndindayino ndamuzi twarakoranye, azabageza kuri byinshi kandi byiza, akunda akazi kandi agakunda n’abantu, nk’umuyobozi rwose ni akomereze aho Imana imuhe abaterankunga bamufasha kugera kubyo yifuriza abaturage.

Ndagije yanditse ku itariki ya: 20-02-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka