Nyamagabe: Miliyoni zisaga 31 nizo zakusanyijwe mu cyumweru cyahariwe ubukangurambaga kuri MUSA

Ikigo cy’ubwisungane mu kwivuza mu karere ka Nyamagabe (MUSA) kiratangaza ko icyumweru cyo kuwa 19-25 /08/2013 cyagenewe ubukangurambaga hagamijwe kuzamura umubare w’abaturage bitabira ubwisungane mu kwivuza cyatanze umusaruro ufatika.

Muri iki cyumweru cyonyine abaturage bitabiriye gutanga umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza bavuye kuri 21,74% bagera kuri 25,19%, bivuga ko biyongereye ku kigereranyo cya 3,45% nk’uko bitangazwa na Kalinijabo Jean Claude, umukozi ushinzwe ubukangurambaga mu kigo cy’ubwisungane mu kwivuza mu karere ka Nyamagabe.

Abaturage bagera ku 10.554 nibo batanze umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza nyuma y’ubukangurambaga bwakozwe muri iki cyumweru, bakaba barakusanyije umusanzu ungana na miliyoni 31 n’ibihumbi 662.

Abaturage basabwe kwihutira gutanga MUSA.
Abaturage basabwe kwihutira gutanga MUSA.

Kalinijabo avuga ko ubukangurambaga bukomeje kugira ngo abaturage bose bashishikarizwe kwisungana na bagenzi babo bityo bazabashe kwivuza mu buryo bworoshye igihe batungurwa n’uburwayi.

Akomeza asaba inzego zose ko imbaraga zakoreshejwe muri iki cyumweru zakomeza gukoreshwa abaturage bakitabira ijana ku ijana, ngo kuko kuba mu cyumweru kimwe hari umurenge winjiza abanyamuryango bashya bagera kuri 8,9% bigaragaza ko bikomeje bazagera ku ntego yo kwinjiza abaturage bose mu bwisungane mu kwivuza.

Banguwiha Francois ngo MUSA yamugiriye akamaro.
Banguwiha Francois ngo MUSA yamugiriye akamaro.

Ubu bukangurambaga bwakozwe urugo ku rundi inzego zose zibigizemo uruhare zaba komite nyobozi z’Imidugudu, abajyanama b’Ubuzima, abayobozi b’Ibimina, abagize Inzego z’Urubyiruko n’iz’abagore ku rwego rwa buri Kagari, abanyamabanga nshingwabikorwa b’utugari n’abakozi bashinzwe iterambere, ndetse n’umurenge n’akarere.

Emmanuel Nshimiyimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka