Nyamagabe: Barasabwa gukangurira abaturage kwipimisha SIDA ngo babone uko bakumira ubwandu bushya

Abayobozi ku nzego zinyuranye mu karere ka Nyamagabe barasabwa gukangurira abaturage kwipimisha ku bushake ubwandu bya virusi itera SIDA kugira ngo bamenye aho bahagaze, bityo babone aho bahera bafasha mu gukumira ubwandu bushya.

Umuhuzabikorwa wa komite yo kurwanya Sida (CDLS) mu karere ka Nyamagabe yahuye n’abashinzwe ubuzima ku rwego rw’akarere, abashinzwe imibereho myiza y’abaturage mu mirenge yose, abayobozi b’ibigo nderabuzima ndetse n’abakurikiranira hafi ibikorwa by’abajyanama b’ubuzima mu bitaro bya Kaduha na Kigeme tariki ya 06/02/2014.

Seyeze Joseph yavuze ko umuntu atabasha gukumira ubwandu bushya bwa virusi itera sida atabanje kumenya ababana nayo, bityo bikaba bikwiye ko ubukangurambaga bushyirwamo ingufu ngo abaturage bipimishe ku bushake.

Yagize ati “Abayobozi ku nzego zinyuranye nitwe dufite abaturage mu nshingano. Dufatanye mu gukangurira abo tuyobora kwipimisha ngo barebe uko bahagaze, babone uko bakumira ubwandu bushya”.

Abitabiriye inama y'ubuzima mu karere ka Nyamagabe.
Abitabiriye inama y’ubuzima mu karere ka Nyamagabe.

Umunsi mpuzamahanga wo kurwanya SIDA wizihijwe tariki ya 1/12/2013 wari ufite insanganyamatsiko igira iti “Uruhare rw’abayobozi mu gukumira ubwandu bushya bwa virusi itera sida”.

Kayitesi Colette, umuyobozi w’ubuzima mu karere ka Nyamagabe arasaba abashinzwe ubukangurambaga kurushaho kwegera abaturage ndetse bakanabegereza serivisi zo kwipimisha SIDA (VTC Mobile).

Mu gihe abaturage bazaba bipimishije ku bushake bazi uko ubuzima bwabo buhagaze nibwo bazabasha kwirinda ubwandu bushya ndetse abanduye bakitabwaho, n’ababyeyi ntibongere kwanduza abana babo mu gihe cyo kubabyara kuko bazakurikiranwa n’abaganga.

Emmanuel Nshimiyimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka